Mitsindo Fidele Mwene Nsekalije Aloys nabe umuhutu mubi wenyine

Iyo Fidele Mitsindo ataza kuba uwa mwene Nsekalije nari kwemera ko ibyo avuga muri iyi videwo iri hasi yabivuze abikuye ku mutima. Ariko kuva akomoka mu muryango w’ibirumira habiri, Ibi yavuze n’ibyo kwibazwaho!!!!!!!

Mitsindo Fidele ati abahutu ni babi, Mitsindo Fidele nabe mubi wenyine, njye ndemeza ko abahutu bose atari babi. Yivuge wenda avugire n’abo bahutu bandi babi ariko amenye ko abahutu bose atari babi n’ubwo Kagame nawe abifata gutyo. Fidele ati “mureke dusabe imbabazi kandi niba mutabishaka mwaretse njyewe nkaza imbere yanyu nkabapfukamira (Abatutsi) nkihana ibyaha bya ba Habyarimana n’iby’aba Nsekalije, tukihana ibyaha by’abahutu (none se ahinduyemo “tukihana” kandi yarimo yivugira gute? Mitsindo Fidele amenye ko ntawuhanirwa icyaha cy’undi. Ibi nibyo twita guhakwa kandi twanze ubuhake na n’ubu tukiburwanya. Ariko inkomoko n’imwe da, yaba Mitsindo Fidele, yaba Akana Alice bombi ni bene Nsekalije Aloys waruzi nawe guhakwa no gucinya inkoro. Inyana n’iya mweru kandi ngo mwene samusure avukana isunzu.

Ubu se Fidele ataniyehe n’Akana Alice mushiki we? Mu minsi ishize Akana Alice yemeje ko amaze kuruka uburozi se yamuhaye. Maze bwacyeye Kagame amwikoma karahava ibinyamakuru biramwandika. Kagame yasesemwe nibyo Akana Alice yatangarije itangazamakuru. Aho Mitsindo Fidele we ntiyaba aricyo kimutegereje nyuma y’aya magambo ye? Fidele Mitsindo yiyibagije ko Kagame yanga abivuga. Nagirango mburire Mitsindo n’iri vuzi vuzi rye, kuva kera acinya inkoro na nubu akaba akizicinya, umenya we Kagame ataramusesemwa nk’uko yamaze gusesemwa na mushiki we Akana Alice. Impamvu n’uko Kagame akimurisha, tuzi neza ko ari muri ba bahutu Kagame ashyira imbere ngo abeshye amahanga ko habayeho ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda. Mbese aracyamukeneye. Igihe cye ntikiragera ariko umunsi n’umwe, igihe nikigera azamuhindura itapi maze ajye amwihanagurizaho ibirenge nibwo uzamenya ko ari umuhutu. Ubu Mitsindo Fidele aracyari gufata amasomo.

LIRE  Le gouvernement Rwandais dans la violation des droits humains en période de covid19