Leta z’unze Ubumwe z’Amerika zanze kwemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ntizemera ko ari Jenoside

Yanditswe n’umunyamakuru w’IGIHE Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 9 Mata 2018

Amerika yinangiye ku guhindura inyito kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanze gukoresha inyito igaragaza neza ko Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 yakorewe Abatutsi, nk’uko biheruka kwemezwa mu mwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye ariko icyo gihugu ntikibyishimire.

Mu butumwa icyo gihugu cyashyize ahagaragara ku wa 7 Mata, umunsi byemejwe ko ari Umunsi Mpuzamahanga wo Kuzirikana kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoresheje imvugo iheruka guhindurwa, bandika ubutumwa bavuga ko bugenewe umunsi wo “Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda”.

Mu butumwa bw’amagambo 180 Umunyamabanga wa Leta w’agateganyo ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, John J. Sullivan yanditse, nta na hamwe hagaragara ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’iryo jambo ubwaryo ntaho rigaragara.

Yagize ati “Uyu munsi twifatanyije n’abaturage b’u Rwanda mu kwibuka jenoside yo mu 1994, abantu basaga 800,000 barimo abagabo, abagore n’abana biciwemo urw’agashinyaguro. Mu mwanya nk’uyu, turibuka ababuze ubuzima bwabo tunaha icyubahiro umuhate w’abemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga ngo barokore abandi.”

Nyamara ku wa 23 Mutarama 2018, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro ko tariki ya 7 Mata, uzaba “Umunsi Mpuzamahanga wo Kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda”, hahindurwa inyito y“Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda” yari yarashyizweho n’umwanzuro 58/234 wo ku wa 23 Ukuboza 2003 bigatangira gukoreshwa mu 2004.

Ubwo uwo mwanzuro wemezwaga, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, byashatse kuwubangamira, bavuga ko kongeramo ijambo “yakorewe abatutsi”, bidatanga umwanya wo kwibuka abantu bose bishwe muri icyo gihe.

LIRE  Rwanda : Sorti de prison, Kayumba Christopher crée une organisation politique

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Valentine Rugwabiza, yavuze ko mu nyito yari isanzwe hongewemo ko ari Jenoside “yakorewe Abatutsi”, kugira ngo bikureho urujijo.

Yakomeje agira ati “Kugaragaza ibyabaye n’amagambo akoreshwa ni ingenzi cyane igihe havugwa kuri jenoside. Amayeri yo guhakana no gupfobya Jenoside arazwi neza. Abantu barimo n’abayigizemo uruhare bakunze kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri bibwira ko kuvuga ibyo byabakuraho uruhare bayigizemo.”

Iyo ngingo yatinzweho cyane bitewe n’uko muri uko kwibuka Jenoside, hari abavugaga ko kongeraho ko yakorewe Abatutsi byatuma hatazirikanwa abandi batari Abatutsi ariko bishwe mu gihe Jenoside yakorwaga, bazizwa ko batari bashyigikiye uwo mugambi mubisha.

Amerika n’u Burayi barifashe

Mbere y’uko uyu mwanzuro utorwa, Rugwabiza yahamije ko ibihugu byinshi bya Afurika byemeye kwifatanya n’u Rwanda, uhereye kuri Algeria, Benin, Botswana, Burkina Faso, Repubulika ya Centrafrique, Tchad, Congo, Djibouti, Guinée équatoriale, Eritrea, Ethiopia na Gabon.

Harimo kandi Gambia, Ghana, Guinea, Israel, Kenya, Lesotho, Liberia, Madagascar, Mali, Mauritania, Mauritius, Monaco, Maroc, Namibia, Niger, Nigeria, Philippines, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Sudani, Swaziland, Togo, Turikiya, Uganda na Vietnam.

N’ubwo bitabujije ko uyu mwanzuro utorwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizishimiye ko umwanzuro wo mu 2003 uhindurwa, mu gihe u Rwanda rwashimangiraga ko uretse umutwe n’igika cya mbere, nta kindi kirahinduka.

Amakuru yagiye hanze ni uko mu batoye uwo mwanzuro hatarimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’i Burayi, ahubwo Israel yakunze kenshi kwifatanya na Amerika yashyigikiye ubusabe bw’u Rwanda.

Kelley Eckels-Currie wari uhagarariye Amerika, yagaragaje ko guhindura inyito “bitagaragaza neza uburemere bwa Jenoside n’ubugizi bwa nabi bwakorewe andi moko”.

Yakomeje agira ati “Ntabwo turitambika igikorwa cyo guhindura umutwe w’uyu mwanzuro. Ariko twizera ko ari ngombwa kumva uburyo tubonamo ibintu birebana na Jenoside butigeze bugabanuka ndetse tuzakomeza kwibuka abayiburiyemo ubuzima.”

LIRE  Imyaka ine muri gereza - Kizito Mihigo

Eric Chaboureau wari uhagararariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nawe yavuze ko bibabaje kuba hatarabayeho ibiganiro mbere kuri iyo ngingo.

Gusa Anatolio Ndong Mba wo muri Guinée équatoriale wavuze mu izina rya bagenzi be b’Abanyafurika, yaburiye aba bayobozi ko igihe cyose Isi itaravana isomo mu byabaye mu Rwanda, bitazashoboka ko hizerwa ko nta kindi gihugu kizahura n’ibyago nk’ibyo u Rwanda rwagize.

Yavuze ko hakenewe kwamagana ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi haba mu mategeko nk’uko bimwe mu bihugu bibikora, cyangwa mu myanzuro ifatwa mu Muryango w’Abibumbye.

Yagize ati “Abayigizemo uruhare baracyidegembya mu Burayi na Amerika ya Ruguru. Mu kurandura umuco wo kudahana hakaboneka ubwiyunge nyakuri, bagomba kugezwa imbere y’ubutabera.”

Yagize ati “Abayigizemo uruhare baracyidegembya mu Burayi na Amerika ya Ruguru. Mu kurandura umuco wo kudahana hakaboneka ubwiyunge nyakuri, bagomba kugezwa imbere y’ubutabera.”

 

Mu butumwa bwe, Umunyamabanga wa Leta w’agateganyo ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, John J. Sullivan, nta na hamwe hagaragara ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’iryo jambo ubwaryo ntaho rigaragara

 


Kwamamaza