Ngaho nimwiyumvire amarira y’abanyarwanda bo mu Karere ka Kirehe
Ndamutse mvuze ko leta ya Kagame ari leta y’inkunguzi umenya ntaho naba nibeshye. Ni gute leta ishobora gutegeka abaturage bayo gutema imyaka bafite mu mirima, imyaka yagatunze abo baturage n’imiryango yabo ngo n’uko bahinze ahagombaga kwororerwa? Ntabworozi nta buhinzi byose birajyana. Ese ubundi abo baturage batangira kuhahinga ubuyobozi ntibwarebaga? Kuki batababujije icyo gihe bakaba bategereje ko amasaka ajyera ku mwero bakabona kubabwira ngo bayateme? None se niba ari leta igirira imuhwe abaturage bayo ntabwo bategereza abaturage bakeza bagasarura imyaka yabo ahubwo noneho bakaba maso ngo batongera kugira ikindi bashyiramo? Bazerekane ubugome bwabo ryari? Kandi byongeye intara y’uburasirazuba isanzwe yarayogojwe n’inzara none umva ko bayisonze igihe byibura bari bagiye kugira icyo beza.
Umuntu yakwibaza ibi bizashira ryari? Bizashira aruko ingirwa muyobozi Kagame yatanze umwanya akarekura ubuyozi abashoboye gutegeka bagategeka. Bizarangira aruko abo baturage bakorerwa iryo yica rubozo bahagurutse bakamagana iyo ngoma ya Kagame y’igitugu, itita ku baturage bayo ahubwo yica kandi ikicisha baturage bayo inzara. Ubundi ubutegetsi bubereyeho abaturage, ntabwo bubereyeho kwica abaturage ngo babicishe inzara.
Paul Kagame akomeje imigambi ye mibi yiyemeje. Uretse ko habaho kwiba amajwi mu gihe cy’amatora, mumbwire umuturage bakoreye ubwo bugome bakamutemera amasaka yagombaga gukuramo ikizamutungira abana be batandatu, uwo muturage koko yatora Kagame? N’uko nyine babaterera ibikumwe ngo batoye twese tubizi naho ubundi ntawamutora. Gusa abo bayobozi bashyira mu bikorwa ibyemezo nk’ibyo wagira ngo Kagame yarabaroze. Kuki nk’ubwo batakwishyira mu mwanya w’abo baturage? Ruriye abandi rutabibagiwe. Mumenye ko Kagame nta nyiturano, mwibuke abo amaze kohereza iwabo wa twese cyangwa yohereje kwikorera amakarito cyangwa kota umuriro wo muri gereza. Ntacyo mukinzeho mukomeze ubwo bugome bwanyu.