Leta ya Kagame – Leta y’ivangura

Bernard Makuza at “kwanga ivangura bigomba guhera ku bayobozi”.

  • Ati “Amateka ya kera yerekana ko n’ubundi turi bamwe.
  • Justice delayed is justice denied…

Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye i Rebero ahashyinguye Abanyapoliti bazize ibitekerezo byabo byo kurwanya ikibi, Perezida wa Sena, Bernard Makuza yavuze ko kwanga amacakubiri bikwiye guhera mu bayobozi bakanabyumvisha abo bayobora.

Umva birenge ni wowe ubwirwa. Kagame niyumvireho amenye ko kiriya gihugu ari icya twese yaba umuhutu, umututsi, umutwa, n’icya mwene kanyarwanda. Utazi u Rwanda mbere y’ihanurwa ry’indege yavuga ati koko Habyarimana yari afite amacakubiri. Ariko mureke mbabwire njye wabaye ku ngoma z’aba bagabo bombi, amacakuribiri ari ku ngoma ya Kagame akubye inshuro zitabarika ayari ku ngoma ya Habyarimana Juvenal. Muri kiriya gihugu umuhutu agenda yububa ngo hato batavuga ngo dore igipinga kirahise. Ntabwo amacakubiri azashira muri ruriya Rwanda mu gihe cyose Kagame azaba akiri ku butegetsi. Ariko Kagame amenye ko ntagahora gahanze ko nta  ni joro ridacya.

LIRE  Ce qui inquiète ici c'est la personne à qui Vital Kamerhe a fait cadeau...le fils de James Kabarebe.