Leta, FARG na Imbuto foundation biratungwa agatoki mu byatumye abanyeshuri muri LDK bigaragambya

Abanyeshuri baba muri LDK bafashe icyemezo cyo kwigaragambya. Nk’uko amakuru atugeraho abivuga,aba banyeshuri ahanini biganjemo abiga baba mu kigo ngo bafashe icyemezo cyo gukora imyigaragambyo mu mahoro, ubwo biyemeje kwikingirana mu nzu barara mo ntibajye mu ishuri

Aba banyeshuri bavuga ko ikigo gikora inama z’ababyeyi hakongerwa amafaranga y’ishuri hagamijwe ko abanyeshuri babaho neza cyane ku mirire no guha abarimu uduhimbaza musyi.

Aba banyeshuri bavuga ko ikigo kishe amasezerano kigirana n’ababyeyi babo kikabirengaho bakarya nabi,aho abanyeshuri bavuga ngo banavuga ko ayo mafaranga batayasubizwa kandi ntibanayahabwemo ibyo baba bayatangiye.

Umuyobozi w’ikigo Masabo avuga ko ikibazo atari we,atunga agatoki Leta itarabaha amafaranga y’ubwunganizi ndetse n’imiryango nka FARG na Imbuto foundation ngo kugeza ubu itarabishura aha akavuga ko ariho hari ipfundo ry’igihombo n’ubukene ikigo gifite.

Abantu baribaza niba koko Leta n’iriya miryango barabuze amafaranga yo kwishyura LDK kugeza ubwo ikigo gikora nk’ikigenga ndetse n’abana bamwe bagatanga amafaranga bazi neza ko bagomba kuyakoresha uko bayatanze ariko bikarangirira mu nama baba bakoze!

Iki kigo hari igihe wumvaga abarimu nabo barira ko badahabwa agahimbaza musyi gakwiye,ikindi bakavuga ko hari abahabwa amacumbi abandi ntibayahabwe kandi abatayahawe ntihagire ikiyasimbura bageberwa.

Turabigarukaho…

Yanditswe na Mwizerwa Sylver

LIRE  Mukansanga Clarisse, yanze kwakira buji yo gucana urumuri rw’icyizere ngo nibazihe abafite ababo bibuka