Kwangira Diane Rwigara n’umuryango we kuburana bari hanze birashimangira ibyo abanyarwanda benshi tumaze kubona kuri Kagame na FPR

POLITIKI YA MUNYANGIRE, POLITIKI Y’UBWICANYI, POLITIKI Y’IGITUGU,POLITIKI IHONYORA, POLITIKI Y’IKINYOMA, POLITIKI YO GUSAHURA NGIYO POLITIKI KAGAME AKINA.

Ibyavuye mu rubanza rwa Diane Rwigara na Adeline Rwigara mwese mwabyumvise uretse ko nta gitangaza twari dutegereje gishobora kuva kuri Kagame. “Urukiko rwabangiye ko baburana bari hanze rwanzura ko bakomeza gufungwa iminsi 30 mugihe hagikorwa iperereza”. Ipererza nyabaki? Urwitwazo. Ni iperereza se riri gukorwa cyangwa ni ugutekinika bashakisha ibyaha byakwitwa ko bikomeye kugirango babone uko babafunga ubutazavamo. Diane yivugiye ko “Kagame ari we mucamanza wamurekura kuko ariwe wamufunze.” Ntiyabeshye kuko ubutegetsi bw’u Rwanda ni Kagame, hakorwa ibyo avuze utinyutse kumuvugiramo akabizira. Nkuko umwe mu bavandimwe ba Diane nawe yavuze ngo “ uwo urega niwe uregera ”, ubwo se icyava muri urwo rubanza cyaba kimeze gite?

Ngo Superintendent Norbert Nkusi yaba yarazize kuba yaravugiye famille Rwigara. Intwari yanze gupfana ijambo. Kwa Kagame politiki ya munyangire yahawe ikicaro. Uyu nawe arimubaharaniye kubohora u Rwanda none inyiturano ibaye yayindi.
Abantu barapfa umusubizo, abantu barabura irengero ryabo uko bwije n’uko bukeye, abantu barahunga igihugu buri munsi, abantu barafungwa abandi bagahohoterwa, ABO BOSE BARAZIRA IKI?

Ya politiki y’ikinyoma, yo kuyobya umurari yimakajwe na Kagame. Noneho ngo Irene Uwoya ngo niwe wishe umugabo we Katauti. Utazi ko ari imirari barimo bayobya hano ninde? Mwe mujye gushakishiriza muri Tanzania kwa Irena maze Kagame akomeze akore akazi ke, singaho abandi bakinnyi 2 ba Rayon Sport Mukunzi Yannick na Rutanga nabo yabagejejemo abashinza ubufatanyacyaha n’umutoza Olivier Karekezi. Azashyirwa aruko yasenye Gikundiro maze APR ikomeze imwinjirize. Ibyo se byo azabikora kugeza ryari? Uwanyoye maraso ntahagarara!

LIRE  Undi munyamakuru Besabesa Etienne yahunze igihugu. Karabaye!

Mbese u Rwanda ruzatabarwa n’ande? U Rwanda ruzatabarwa n’abanyarwanda ubwabo. Abanyarwanda barashize ni mutabare twese duhagurutse tukavuga nka Me. Ntaganda umenya ahari hari icyo byatanga.

Me Ntaganda ati”aratwibutsa ko ejo ariwe wafunzwe uyu munsi akaba ari Diane Rwigara ejo n’abandi benshi.” Ati duhagurukire hamwe turwanye akarengane.

Donatile Kamaliza
Kampala, Uganda