Kuki Museveni yahagaritse uruzinduko rwe mu Rwanda?

Iyi nkuru yanditswe na Frederic Musisi

Impamvu Perezida Museveni yahagaritse uruzinduko rwe rwo kujya mu Rwanda n’uko urwego rushinzwe umutekano mu Rwanda rwanze gukorana n’abashinzwe umutekano wa Perezida Museveni kubyerekeranye n’icumbi no gutwara Perzida Museveni mugihe cy’inama.

Ibi bihugu byombi ntibibanye neza nagato nyuma y’uko ingabo z’ibihugu byombi zarwaniye mu burasirazuba bwa Congo mu mujyi wa Kisangani mu mwaka wa 1999 na 2000.

Mu mwaka wa 2005, abari baherekeje Perezida Museveni baciwemo kabiri ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, bamwe mu bari bahagarariye Uganda bari baje i Kigali mu nama y’iminsi ibiri y’Isoko rusange ry’ibihugu by’iburasurazuba na Sudani y’amajyepfo babangiye kwinjira mu gihugu.

Ubusanzwe iyo perezida afite uruzinduko mu kindi gihugu agatsiko gashinzwe umutekano we kabanza kujya muri icyo gihugu mbere y’uruzinduko rwa Perezida kureba niba icyo gihugu cyarashyize umutekano uhagije kuri perezida wabo.

Ikinyamakuru kitwa Daily Monitor cyatangaje ko Perezida Museveni yasubitse uruzinduko rwo kujya i Kigali mu nama yo gutangiza isoko rusange ry’ibihugu byunze ubumwe by’Afurika nyuma yaho agatsiko gashinzwe umutekano we kananiwe gukorana n’abashinzwe umutekano mu Rwanda.

Ako gatsiko kagenzura aho Perezida azaba, umuhanda azanyuramo n’imodoka azakorasha muri icyo gihe cy’inama n’ibindi.

Twagerageje inshuro nyinshi kuvugana na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo kuri iki kibazo cy’umutekano ariko ntacyo byatanze nkuko yari yatwemereye kuduhamagara ariko birangira atabikoze. Nta nubwo yasubije ubutumwa bugufi twamwoherereje kuri telephone ngendanwa.

Abahaye amakuru Daily Monitor bavuze ko kuba abashinzwe umutekano mu Rwanda baranze gukorana n’agatsiko gashinjwe umutekano wa Perezida Museveni byazamuye ibibazo k’umutekano we muri Kigali, abajyanama be bamugiriye inama yo gusubika urwo ruzinduko.

Umwe mu baduhaye amakuru nyayo yavuze ko “Nkuko bisanzwe iyo hari uruzinduko rwa Perezida w’igihugu, abashinzwe umutekano we baza mbere y’uruzinduko bagakorana n’abashinzwe umutekano muri icyo gihugu azasura kugira ngo bategure ibisabwa byose muri urwo ruzinduko. Ariko kubyerekeye uruzinduko rwa Perezida Museveni ntabwo ariko byagenze”.

LIRE  La Ville de Bruxelles lance une campagne pour soutenir le Dr Mukwege

Agatsiko ka Perzida Museveni kageze i Kigali taliki ya 12 z’ukwezi kwa gatatu, ariko kugeza ku cyumweru taliki ya 18 z’ukwezi kwa gatatu bari bataramenya hoteli Perezida Museveni wa Uganda azabamo n’imodoka azakoresha mu gihe cy’inama.

Barayibagiwe

Abaduhaye amakuru bavuze ko utundi dutsiko tw’abandi ba Perezida uretse agatsiko ka Uganda, icyumweru gishize cyarangiye bamenye amahoteli abaperezida babo bazabamo, imihanda cyangwa imodoka bazakoresha bajya aho inama izabera, ariko abashinzwe umutekano wa Perezida wa Uganda bari batarabimenya.

Abaduha amakuru bavuze ko igihe cyose agatsiko ka Uganda kasabaga abashinzwe umutekano mu Rwanda ngo bahure kugirango baganire ku by’uruzinduko rwa Perezida Museveni, babasubizaga ko nta nama nkizo zizaba.

Ariko ako gastiko ka Perezida Museveni kakumva ko hari inama z’umutekano zirimo kuba hagati y’udutsiko tw’umutekano tw’abandi baperezida bazaza mu nama.

Agatsiko ka Uganda byagezaho kwihangana birabananira maze ku wa gatandatu bamenyesha Kampala ko nta mikoranire yari hagati yabo n’abashinzwe umutekano mu Rwanda. Ikemezo cyahise gifatwa cyo gusubika urwo ruzinduko rwo kujya i Kigali. Ako gatsiko ka Uganda katashye ku Cyumweru.

Bababajije impamvu Perezida yasubitse uruzinduko rwo kuza i Kigali mu nama y’abakuru b’ibihugu byunze ubumwe by’Afurika, ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Mr Don Wanyama yasubije avuga ati “ni ibanga tudashobora guhishurira itangaza makuru”

Yaje kongeraho ko Uganda ihagarariwe muri iyo nama na bamwe mubagize guverinoma ya Uganda bo hejuru bayobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Mr. Wanyama yavuze ko “Perezida ntiyaje kuko hari ibindi bibazo nabyo bikomeye yagombaga gukemura,”

Umuvugizi wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Ambasaderi Alfled Nnam ejo yabwiye intangazamakuru ko nubwo abaperezida b’ibihugu by’Afurika 55 bari batumiwe mu nama i Kigali, “ubwitabire bwa buri wese bwavuye kuri gahunda ye bwite afite.”

LIRE  ESE KOKO MBANDA ASHOBORA GUKORA POLITIKI?

Yongeye avuga ati “Niyo mpamvu Perezida Museveni atazaboneka mu nama ariko dufite Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Sam Kuteesa uduhagarariye.” Perezida Kagame ntiyaje mu nama y’abakuru b’ibihugu by’iburasirazuba yabereye Munyonyo muri Kampala, inama yari igamije gukusanya amafaranga yo guteza imbere ubuzima n’ibikorwa remezo ukwezi gushize. Ariko u Rwanda rwari ruhagariwe na Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni.

Buhari yanze kwitabira inama

Perezida wa Nigeria Muhammed Buhari nawe ntabwo yitabiriye inama ya Kigali kubera abaturage be bakeneye kumenya bihagije ibijyanye n’ariya masezerano y’isoko nyafurika (CFTA) agomba gusinywa.

Amasezerano y’isoko nyafurika (CFTA) yashyizweho mu nama ya 18 y’abakuru b’ibihugu byunze ubumwe by’Afurika yabaye mu mwaka wa 2012 bagamije gushyiraho isoko nyafurika ry’ibintu na serivisi, hakabaho ubworoherane mu bucuruzi no mugushora imari hashyirwaho amahoro nyafurika. Ayo masezerano nakurikizwa azahuriza hamwe ibihugu 55 by’Afurika bifite abaturage biliyoni 1,3. Ibiganiro kuri iryo soko byarakozwe, hari n’inama yahuje ba minisitiri b’ubucuruzi b’ibihugu by’Afurika yabereye i Niamey muri Niger ukwezi gushize, aribwo bumvikanye kuri ayo masezerano, kurebera hamwe uko iryo soko rizagenda no kwemeza ko amasezerano ashyirwaho umukono muri uku kwezi kwa gatatu.

Abatanga amakuru bavuze bati nubwo hari intambara y’ubutita hagati y’u Rwanda na Uganda, Perezida Museveni yari yemeje ko azitabira inama ya kigali muri iki cyumweru.

Ibi bihugu byombi bimaze iminsi bifite imibanire itari myiza nyuma y’aho ingabo z’ibyo bihugu byombi zirwaniye mu burasirazuba bwa Congo mu mujyi wa Kisangani mu mwaka wa 1999 na 2000.

Mu mwaka wa 2005, ubwo abari baherekeje Perezida Museveni mu nama yabereye i Kigali y’ibihugu by’iburasirazuba na Sudani y’amajyepfo basubirijweyo ku mupaka w’u Rwanda na Uganda i Gatuna.

LIRE  Je dis MERCI à Felix Tshisekedi pour son honnêteté.

Icyo gihe ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka n’umutekano bitotombye bavuga ko Museveni yazanye abantu benshi bagera kuri 60 batari kuri liste bari boherereje mbere abashinjwe kwakira abashyitsi.

Museveni amaze kugera i Kigali, Umwanditsi we, na Minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda, Ms Amelia Kyambade n’uwari Minisitiri muri biro bya Perezida Beatrice Wabudeya bababujije kwinjira mu cyumba cy’inama. Ariko baje gukomorerwa nyuma yaho bavuganiwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda.

Imyaka ishize ari myinshi, imibanire iri hagati y’ibyo bihugu byombi by’abavandimwe byarwanye hamwe ntabwo imeze neza kugera mu mwaka wa 2010 aho uwo mubano warutangiye kumera neza.

Mu mwaka wa 2011, Perezida Kagame yaririye iminsi mikuru ya Noheri muri Uganda atumiwe na Perezida Museveni.

Akazi k’Agatsiko gashinzwe gutegura urugendo 

Agatsiko gashinzwe gutegura urugendo rwa Perezida koherezwa mbere mu gihugu Perezida azagiriramo uruzinduko kugirango kagenzure niba umutekano w’umukuru w’igihugu wateguwe n’igihugu azakoreramo uruzinduko uhagije. Bareba aho Perezida azarara, imihanda n’imodoka azakoresha mu gihe cy’inama

Aho byavuye: http://www.monitor.co.ug/