Kuki James Musoni yataye agaciro?

#Rwanda: Minisitiri James Musoni yaguye hasi kubera Ambasaderi Gasana Eugene n’umufasha wa Perezida Nyiramongi Kagame. James Musoni yari azi urukundo rwabo bombi. Ntimwibagirwe ko yari ikegera cy’umufasha w’umukuru w’igihugu.

Kuki James Musoni yataye agaciro?

Twumvise uburyo Paul Kagame yasebeje abaminisitiri baherekezwa, bagafatirwa imyanya myiza muri bisi ibajyana mu mwiherero wa 15 w’abayobozi. Ikindi mwari muzi ko imyiherero ikurikirana kandi isa. Abaromani bo hambere bo bavuga ngo Nihil Novi sub sole bivuga ngo ibyo biragaragara, byarumviswe. Mukomeze nta gishya kirimo mwabona.

Nk’uko bisanzwe, uwo mwarimu Kagame imbere y’abanyeshuri be, yongeyeho agashya ko gutembera hagati y’abanyeshuri benshi kugirango abatere ubwoba. Ariko muri aba bantu bose, yashakaga umuntu umwe. Uwo muntu ni James Musoni. None se ni ukubera iki uyu mugabo wijanditse mu bibi byinshi ariko akaba ariwe wenyine muri iyo sodoma utaye agaciro?

Kubera iki uyu mugabo wagize ibihe byiza n’ibibi mu gihe yari kumwe na Perezida, yicishije abantu benshi kugirango agere kuri chef we, yabeshyeye abantu benshi ngo bavuze kugurango abacishe umutwe bangwe n’umuyobozi, kubera iki uyu mugabo ataye ikizere cya mwarimu.

Ni byo koko, ibyo James Musoni yakoreye abakozi birimo biramugaruka. Iyo ugiriye nabi mugenzi wawe cyane cyane iyo ari inzirakarengane, birakugaruka uko byagenda kose. Akebo kajya iwa mugarura. Iyi nkuru ya James Musoni irasa nk’iya Celle. Inkuru ntoya cyane!

Mu kinyejana cya cumi kirangira mu Rwanda, igihe ingoma ya cyami yarimo ikendera Kamegeri yari umuyobozi ukomeye, akaba yari mu byegera by’umwami icyo gihe. Muri icyogihe hari umuntu wakoze icyaha maze arafatwa. Umwami ashaka kumuha igihano cy’intangarugero, ahamagara abayobozi be bose kugirango bamuhe igihano kimukwiye. Abayobozi bapiganirwa kumuha igihano gikomeye. Uwari uzi guhimba cyane yari Kamegeri wagiriye umwami inama yo gushyushya urutare runini maze bakarujugunyaho uwo munyabyaha aziritse amaguru n’amaboko kugirango apfe ababaye cyane.

LIRE  Gilbert Mundela est mort par empoisonnement

Umwami yumvise ko icyi gihano ari igihano gikomeye cyane cy’indengakamere maze ategeka ko Kamegeri aba ariwe babanza kubikorera. Akimara kubivuga Kamegeri bahise bamwotsa kuri urwo rutare, ashya birenze urugero. Iyi nkuru isobanura ibyabereye hariya bita “Urutare rwa Kamegeri”

Ntimugore Paul Kagame, ubu bwenge, gushyira mugaciro no kuba afite ubumuntu nk’ubw’uriya mwami se yabikurahe? Reka tugaruka ku kugereranya inkuru ya Kamegeri n’iya Celle. Zombi zibera i bwami.

Ku mwanya we w’ubuyobozi, James Musoni yicishije abantu benshi, iyi n’ingaruka, n’iya nkoni yakubise mukeba itararengejwe urugo. Uyu munsi nk’ibonekerwa, uwari Kapiteni mu ngabo aridumbukije ashinja James Musoni kwiba umugore we. Ikinyoma!!

Iyi nkuru irashaje. Igihe Musoni yatangiye gusambana n’uriya mugore, uyu mugore ntiyari akibana na mucuti we Kapiteni. Kigali yose irabizi, ariko kubera inkubiri y’umuyaga irimo ihantanura imbuto James Musoni, yaba ihiye cyangwa idahiye, yavuga ngo mobutu sese seko, Kigali yose iritwara nk’iyibagiranye.

Kapiteni washinjije Musoni, yategetswe ku mbaraga n’abantu ba Perezida. Uburyo James Musoni yakiriwe ku kibuga cy’indege “Gregoire Kayibanda i Kigali, ni abantu ba Perezida bateguye buri kimwe cyose, ibyubahiro byo muri bisi yabajyanye mu mwiherero, nabyo byateguwe n’abantu ba Perezida. Rimwe na rimwe James Musoni byaramucangaga, bigera ubwo atekereza ko haba hari impinduka igiye kumushyira ku mwanya wa minisitiri w’intebe wa Paul Kagame. Indoto, indoto!

Musoni yaguye kubera Gasana na Nyiramongi. Yari azi iby’urukundo rwabo bombi. Ntimwibagirwe ko yari ikegera cy’umufasha wa Perezida. Biracyaza…….

Byanditwe na Shankuru Rubayita Maurice