Kuki Evode Imena ashinjwa gucura no gukoresha impapuro z’impimbamo nka Diane Rwigara ariko we akaba aburana ari hanze?

Mwiyumvire namwe ukuntu Kagame ari umugome. Imena Evode wahoze ari umunyamabanga wa leta muri minisiteri ishinzwe Mines araregwa gukoresha itonesha rishingiye ku cyenewabo n’impapuro z’impimbamo. Ubuse bantu bazi gusesengura ibyaha Imena Evode aregwa n’ibyaha Adeline na Diane Rwigara baregwa bitaniye he? Maze murebe ukuntu Kagame arusha Simba ubugome. Evode Imena arimo araburana ari hanze ariko ngo Adeline Rwigara ugeretseho ko anarwaye akaba aburana arimo indani.

Ibi byose birerekana ukuntu Kagame nta mpuhwe agira. Kagame yarabyawe kandi yarabyaye, nguwo umurage arimo guha abo yabyaye, ninawo murage se ari guha abanyarwanda? Turawanze rwose. Dushaka u Rwanda rw’amahoro rurangwamo urukundo n’ubutabera.

Ariko Kagame akoze muki? Uwanyereka uko umutima we usa? Iyo utekereje ubugome yagiye akorera abantu njye kwiyumvisha uko umutima we umeze birandenga. Ntabwo muciriye urubanza ariko ntekereza ko azisobanura imbere y’Imana nako ntakwisobanura kuzabaho kuko ibokorwa bye nibyo bisobanuro. Amenye ko ibyo akora byose ahohotera abantu kubera inyota y’ubutegetsi, kubera gushaka kwigwizaho umutungo, bitinde cyangwa bibanguke bizamugaruka. Amaraso n’ikintu gikomeye, akomeze amene ayo maraso y’abanyarwanda ariko yibuke ko ruriye abandi rutamwibagiwe kandi buri wese agira umunsi we. Nawe umunsi we urahari ntabwo azategeka cyangwa ngo ature nk’umusozi.

Nta joro ridacya natwe tuzicura umunsi umwe dusange Kagame ntawuhari. Nguwo umunsi turangamiye kuko nuwo munsi u Rwanda ruzaba rubohotse.

Michelle Uwase
Liege, Belgium

LIRE  Judi Rever: Commando Tutsi - attaque chez Lando avant le génocide