Kiziba: Impunzi z’Abanyekongo 22 zasabiwe kongererwa indi minsi 30

Muri leta ya Kagame indirimbo n’imwe. Gufungwa indi minsi 30 kubera ko hari ibindi bimenyetso bagishaka kandi bakirinda kubarekura ngo hatagira ibyo basimanganya. Ndizera iyi ndirimbo mwese muyibuka igihe k’ifungwa ry’umuryango wa Rwigara. Kagame abona ko abanyarwanda nta bwenge bagira bwo kwisobanurira amayeri ye. Ahubwo niwe nta bwenge kuko iyo aza kugira ubwenge yakavuze indi mpamvu itumye babaye babafunze iminsi 30.

Ibi byose ni ukubeshya nkuko bamye babikora kandi leta ya Kagame ikaba yubakiye ku kinyoma. Iyi minsi 30 niyo kugira ngo bakore rya tekinika ryabo bahimbire abo basore 22 ibyaha batigeze bakora kugirango akomeze abafungire muri gereza ze bakomeze bote umuriro.

Ariko umunsi nawe bazamwohereza kwota uwo muriro umenya twese tuzajya kumureba aho azaba arimo arawota. ziriya mpunzi za Kiziba ziramukoraho.

LIRE  Au moins la dictature rwandaise ne se cache plus derrière des associations belges et montre ses vraies couleurs. Le parlement belge se laissera t’il à nouveau guider sa conduite par la dictature FPR?