Kate Bashabe nawe nabe azinga utwe Kagame n’agatsiko ke bataramugerekaho urusyo

Buriya wabona Kate bashabe akicaye ngo ategereje ko bamubwira aho yakoze ikose. Ubundi se kuba agurishije imipira kugira ngo akusanye amafaranga yo gufasha abacika cumu hari icyaha kirimo? Ariko da reka twe kwirengagiza. Kate arazira gufasha abacika cumu kuko abatutsi bari mu Rwanda mu gihe cya Genoside nabo leta ya Kagame ibita abahutu. Murumva ko rero Kate ntakuntu yasimbuka uru rusyo Kagame n’agatsiko ke bagiye kumugerekaho.

Ariko u Rwanda rubaye urwande koko? Nta munyarwanda utanga igitekerezo cy’uko ibibazo biri mu Rwanda byakemuka nkuko umunyamakuru Cassien Ntamuhanga aherutse kubivuga. Leta ya Kagame niyo yonyine yemerewe gutanga ibisubizo kuko izi n’igihe igomba gutekinika no kubeshya. Kuri Kagame Kate Bashabe yishyanuye kuko yashatse kwereka Kagame ko yatezutse ku nshingano ze zo gufasha abacika cumu.

LIRE  AFFAIRE Bill Cliton: Bill Clinton derrière le complot dans le génocide au Rwanda.