Kanuma Christophe: Tiriri tiriri tiriri iyo yari telefone yampamagaye kujya kwamagana abafaransa n’abadage!

Tiriri tiriri tiriri iyo yari telefone yari impamagaye menyeshwa ko tukenewe mu nama iKigali kandi izaba iyobowe n’umuyobozi mukuru kandi ko ngomba guhamagara abakozi nyobora m’Uturere.

Narabahamagaye ariko nibaza cyane icyo iyo nama itunguranye igamije. Akenshi twarituzimenyereye iyo hari umukozi mukuru cyane wabaga yirukanwe bashaka kubitumenyesha.

Nuko naragiye ngeze iKigali batubwira ko inama izaba ejo umuyobozi atabonetse batubwira ko nkuko bisanzwe kuwa mbere tuzagarurirwa amafaranga ya misiyo kuko twaraye muri hoteli twagombaga gusubizwa na lisansi twakoresheje mumamodoka.

Twohererejwe sms ko ejo kumunsi w’inama ntawugomba gucyererwa saa kumi n’ebyiri tugomba kuba turi muri salle y’inama.

Naraye muri hoteli Kacyiru ndazinduka twese nabo tuyoboye twari twageze muri salle nuko aho twari twamenyeshejwe inama ibera hari hafi ya kabulimbo. DAF yaraje samoya atumenyesha ko tugomba twese hatabuze numwe kwandika kubikarito yari azanye tukandikaho ko twamaganye abafaransa.

Eeeeh numvise ntabyumva neza nuko arampamagara ati Kanuma wowe kuki utafashe ikarito wandikeho urajya mumuhanda ntakarito? Naramurebye mubaza niba ariyo nama twahamagariwe igitaraganya kuva mu Ntara n’Uturere.
Ansubiza ko byaturutse ibukuru.

Hashyize akanya badusabye gusohoka ngo abazamu bacyinge igipangu dusohotse dukubitana n’isinzi ry’abantu bagana mumugi bafite ibikarito nibindi bipapuro byanditseho ko bamagana abafaransa n’abadage reka sinakubwira.

DAF yarandebye aranyongorera ngo ariko urapinga shahu ntacyapa koko.

Namubwiye ko bimbabaje cyane kuba bantekeye imitwe iyo mbimenya ntari kuza murayo. Ubwo imodoka zasigaye aho mugipangu ngo tuzazofata ejo. Muriryo sinzi ry’abantu ntiwashoboraga kubona aho uca ngo ubasohokemo. Nishyizemo mumutwe ko ndi muri siporo nuko ndagenda kugeza kuri embassy y’abafaransa mpageze nasohotse muriryo sinzi ryabantu nzamuka mukiyovu ngenda ngana Biryogo ngeze Biryogo nsanga mushuti wanjye arimo kubireba kuri TV nuko nicaraho.
Na misiyo ntayo twahawe!

LIRE  Gakenke: Bombori bombori mu kigo nderabuzima, abakozi barwanye barakomeretsanya.