Kano kanya Prof. Kalisa Mbanda yibagiwe ko hari umwe mu rubyiruko Diane Rwigara yagize uruhare mu kwangira kwiyamamaza mu matora?

Prof. Kalisa Mbanda yagaragaje ko kwiheza mu matora ku rubyiruko bishobora gutera amacakubiri. Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, yasobanuye ko urubyiruko rwo mu Rwanda na Afurika rwiheza mu matora, cyane cyane mu kwiyamamariza imyanya ikomeye y’ubuyobozi kandi ko bidahindutse bishobora kuganisha ku macakubiri.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, i Kigali mu nama mpuzamahanga yahuje abayobozi ba Komisiyo z’Amatora mu bihugu 48 bya Afurika, igamije gushaka uko urubyiruko rwarushaho kugira uruhare mu matora n’iterambere rya Afurika.

Prof Kalisa yatanze urugero ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe ahanini n’imiyoborere mibi yashyiraga imbere bamwe abandi ikabasiga inyuma, avuga ko mu gihe urubyiruko rutibona mu myanya y’ubuyobozi byatera amacakubiri.

Yagize ati “Ibyo tubikuramo amasomo, nkubu uhereye ku Itegeko Nshinga n’andi mategeko, hari icyifuzo ko abanyarwanda batahezwa bose bakareshya imbere y’amategeko, bakagira uruhare mu matora, mu miyoborere y’igihugu no mu iterambere.”

Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe yateguye iyi nama, ivuga ko urubyiruko rukwiriye kugira uruhare mu bikorwa by’amatora, mbere, mu gihe na nyuma yayo, kugaragara mu myanya yiyamamarizwa no gukangurira abandi baturage bakibona mu bikorwa by’amatora kandi ko bitanga umusaruro ku iterambere.

Prof. Kalisa, avuga ko u Rwanda rwamaze gutera intambwe ishimishije mu kubyaza umusaruro urubyiruko mu bikorwa by’amatora, aho usanga rwigaragaza mu bikorwa byayo rutegura aho azakorerwa rukitabira n’ibikorwa by’ubukorerabushake.

Mu Rwanda, urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30 rugera hafi kuri 70%, aho nibura 45% byabo bafite imyaka yo gutora kandi bakanafatwa nk’abaturage bafite imbaraga zo gukora.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Politiki muri Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Amb. Manita Samate Cessouma, yavuze ko umuryango uri guharanira ko ibibazo Afurika igira mu gihe cy’amatora birangira.

LIRE  Kagame attrapé! Il a menti sur la réunion de son cabinet aujourd'hui

Yagize ati “Muri Afurika duhura n’ibibazo byinshi mu matora. Nkuko tubizi, iyo amatora adakozwe mu mucyo biba ikibazo gikomeye, rimwe na rimwe biteza imvururu zituma abantu bicana kandi si byiza kuri Afurika. Turi guharanira ko Afurika yagira amatora meza yizewe kandi yakozwe mu mucyo.”

Yakomeje avuga ko urubyiruko ari imbaraga z’ejo hazaza h’Afurika ko rukwiye gufashwa no gukangurirwa kwigaragaza mu bikorwa by’amatora kandi rukagira uruhare mu guteza imbere umugabane.

Abayobozi ba Komisiyo z’Amatora mu bihugu bya Afurika bateraniye mu nama i Kigali

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Politiki muri Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Amb. Manita Samate Cessouma

Perezida wa Komisiyo y’Amatora mu Rwanda, Prof. Kalisa Mbanda aganira n’itangazamakuru