Kagame yita ku bibazo byakagombye kuza ku murongo wanyuma – Nyuma ya caguwa hagezweho guca ibikoresho byo muri parastiki

Uburyo Paul Kagame yibona n’ibwo buryo ashaka gutwaramo u Rwanda. Paul Kagame yaciye caguwa none ageze no kubikoresho bya parastiki. Ibi ntabwo aribyo bibazo yakagombye kwitaho atabanje gukemura ibibazo by’ingutu byugarije abanyarwanda. Abanyarwanda babayeho mu bukene. Urinjira muri bisi wakurikira ibiganiro biri hagati y’abagenzi amarira akisuka. Buri wese ararira yibaza uko bizamera. Ubu se niba mu mijyi barira mu byaro ho bimeze bite?

Yaba caguwa, yaba igikoresho cya parastiki n’ibyo bintu bihendutse mu Rwanda umuturage wo hasi ashobora kwigurira. Bazagira ubukene bwabazahaje, ntacyo basarura mu mirirma yabo n’ugize ngo abonye utwo ajyana kw’isoko ntacyo azagura. Wa mwambaro azawukura he? Harya umuturage wo mu cyaro nawe azajya kugurira muri “Made in Rwanda” (Ibyakorewe mu Rwanda)? Abaturage biyambariraga boda boda, bariraga kw’isahani ya parasitiki yaguraga make, banyweraga igikoma cyangwa uwo musururu muri mironko kuko n’iyo yarabashije kugura. Harya umuturage nawe azabona amafaranga yo kugura isahani y’idongo n’igikombe cy’idongo cyangwa ibikoze mu cyuma?

Abanyarwanda ko bahuriweho n’ibibazo by’uruhuri.

LIRE  Frank Ntilikina yanze kuba insina ngufi imbere ya Lebron James