Kagame yishe Rwigara, asenya hoteli ye, afunga umugore we Adeline, afunga umukobwa we Diane none agiye gukurisha ibyabo byose

Nguko uko umugome Kagame akora. Yishe Rwigara, asenye hoteli ye, afunze umugore we Adeline, afunga umukobwa we Diane none agiye kugurisha umutungo we wose. Umuryango akaba arawurangije. Icyo mutumvamo aho n’iki? Ntakwica umuntu kurenze kumwambura ibye byose. Mbese arimo arasiganwa n’igihe. Ngo babahaye uku kwezi kwa cumi na kumwe ngo nibaba batarishyura ibyo birarane by’imisoro ngo barateza umutungo wa Rwigara. Akaga k’abanyarwanda kazarangira ryari? Kandi ubwo ngo uruganda ngo rurafunze. Ubwose niba rumaze igihe rudakora bazishyura ayo bakuye he?

None se niba barasenye hoteli ye yinjizaga amafaranga, bakaba bagiye kugurisha uruganda n’imitungo isigaye, abokwa Rwigara bazabaho gute? Bazatungwa n’iki? Iyo misoro izishyurwa ite? Uwarose nabi burinda bucya koko. Ariko hano umuntu yakwibaza kuki mbese bategereje iki gihe cyose kugirango bazamure iki kibazo? Kuki se babizamuye aruko Diane ashatse kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu? Ubu se utabona imitwe ya Kagame muri iyi dosiye ninde? Ibi byose ni bya binyoma leta y’u Rwanda yubakiyeho. Kuko ntabwo ari Rwigara wenyine muri kiriya gihugu waba ufite imyenda y’imisoro. N’uko nyine ugushaka atakuburamo urushunguru.

Kagame Kagome yiyambika uruhu rw’intama, mu nama ya kane y’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Mahoro n’Umutekano ibera i Dakar muri Senegal, yatangiye ejo ku wa 13 igasoza kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2017, Kagame ”yatanze umuti w’uko ibibazo by’umutekano muke muri Afurika byakemuka” (Inkuru yasohotse mu kinyamakuru “IGIHE”). Yabanje se agaha abanyarwanda amahoro, ko yabazuzubije, abanyarwanda barafungwa buri munsi kubera bavuze ukuri ku mitegekere ye mibi, abanyarwanda barasenyerwa buri munsi ngo bubatse badakurikije ibisabwa na leta, abanyarwanda barapfa umusubizo bazira ko batavuga rumwe nawe, abanyarwanda baricwa n’inzara kubera kwamburwa amasambu yabo, n’ibindi. Ibi byose bikaba ingaruka y’imitegekere mibi, imitegekere y’igitugu.

LIRE  Patrick Mbeko: Le Rwanda de Paul Kagame déshabillé

Ubundi baravuga ngo ijya kurisha ihera kurugo, Kagame nabanze ahe umutekano abaturage b’igihugu cye kuko ntuzatotezwa uzira ko wavuze ukuri, ntuzicwa n’inzara cyangwa ngo ucyucyurwe utwawe twose ngo uvuge ko ufite umutekano, maze abone kujya kukemura ibibazo by’umutekano by’ahandi. Turasaba ko yaha amahoro umuryango wa Rwigara n’abandi bose bari kwicwa urubozo na leta ye y’igitugu. Utazi Kagame aramubarirwa.

Celine Uwera
Umusomyi wa Rugali