Kagame yishe Rwigara, asenya hoteli ye, afunga umugore we Adeline, afunga umukobwa we Diane none agiye gukurisha ibyabo byose

 Imitungo y’abo kwa Rwigara ishobora gutangira gutezwa cyamunara. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), cyatangaje ko umuryango wa Assinapol Rwigara mu gihe waba udatangiye kwishyura ibirarane by’imisoro ukibereyemo, nyuma ya Ugushyingo uyu mwaka, imitungo yawo izatangira gutezwa cyamunara.

Umuryango wa Rwigara urimo ibirarane by’imisoro bya miliyari esheshatu z’amanyarwanda byo guhera mu mwaka wa 2012 nkuko RRA ibitangaza.

Mu iburanisha ryo kuwa kuwa 16 Ukwakira 2017, Anne Rwigara, ari na we ushinzwe ubucuruzi bw’umuryango wa Rwigara, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko yagiranye ibiganiro na RRA ikamusaba kwishyura mu gihe kitarenze umwaka.

Yavuze ko RRA yamwishyuzaga miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda ku ruganda rwabo ku buryo icyo kigo cyanarufunze kubera imisoro, bamusaba gusinya ko yayishyura mu mezi 12 ngo barufungure, ibintu yavugaga ko yasanze bimuremereye.

Umuyobozi Mukuru wa RRA, Richard Tusabe, yabwiye IGIHE ko uwo muryango utaratangira kwishyura, bityo ko uku kwezi nikurangira batarishyura bazateza imitungo yabo cyamunara.

Yagize ati “‘Nibatishyura tuzabiteza […] turacyareba inzira (procedures) bizakorwamo.”

Tusabe yakomeje avuga ko nibateza cyamunara, bazagurisha igishobora kuvamo ubwishyu cyose.

Anne Rwigara uri mu butabera hamwe n’abo mu muryango we ku byaha birimo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, yabwiye Urukiko ko RRA yabaye ibafungiye uruganda rw’itabi ngo babanze bishyure ayo mafaranga y’imisoro, agaragaza ko bibagoye kuko arirwo bakuragamo amafaranga.

Gusa Umuyobozi Mukuru wa RRA, Tusabe, yatangaje ko uruganda rw’abo rutigeze rufungwa. Ati “Uruganda se twigeze turufunga ahubwo, twe dushinzwe gushyigikira ubucuruzi urumva twajya gufunga ubucuruzi? Ntabwo twigeze dufunga uruganda rwose, n’ubu bashaka baza bagakora ntawababujije.”

Anne Rwigara aherutse gufungurwa by’agateganyo n’urukiko ku cyaha yari akurikiranyweho cyo guteza imvururu muri rubanda. Tusabe yavuze ko Anne nyuma yo kurekurwa atigeze abegera ngo baganire ku buryo iyo misoro yakwishyurwa.

LIRE  RDC-Rwanda : Pourquoi la rencontre entre Félix Tshisekedi et KAGAME à Luanda?

Ikinyamakuru The East African cyatangaje ko hari n’amabanki uyu muryango wari ubereyemo imyenda ari guteganya guteza cyamunara ingwate bagiye bayaha.

Itegeko rigenga imitunganyirize y’isoresha, riteganya ko umusoreshwa ashobora gusaba Komiseri Mukuru kwishyura mu byiciro ibirarane by’imisoro, ariko ntibishobora kurenza umwaka umwe.

Iyo umusoreshwa atishyuye nk’uko yabyiyemeje mu masezerano, asabwa guhita yishyurira rimwe amafaranga yose yari asigaye.

Rinagena ko iyo umusoreshwa atabashije kwishyura, Ikigo cy’Imisoro gishobora gufatira umutungo we ndetse ibyafatiriwe bigatezwa cyamunara nyuma y’iminsi umunani umusoreshwa amenyeshejwe inyandikomvugo y’ifatira.

Anne Rwigara niwe ukuriye ibikorwa by’ubucuruzi bw’umuryango wa Rwigara

Imitungo y’Umuryango wa Rwigara izatezwa cyamunara mu gihe uku kwezi kwashira batarishyura ibirarane by’imisoro

Source: Igihe.com