Kagame yaba yishingikirije iki?

Kagame yaba ashishikajwe n’iki? Aho ntiyaba arimo kuruhira nyanti? Kagame yikomye ibihugu by’abaturanyi, yagerageje guteza umutekano muke muri ibyo bihugu byose, Uganda, Tanzania, Burundi na Congo. Ubusanzwe abaturanyi basabana amazi, abaturanyi baratabarana mu gihe umwe yatewe, abaturanyi barahahirana aribyo iri soko nyafurika rigiye gushimangira.

Ubwo rero umuntu yakwibaza icyo Paul Kagame aharanira? Niba yumva atazakenera ibyo bihugu bidukikije aribeshya cyane. Aba Perezida b’ibyo bihugu by’abaturanyi ntabwo bose bitabiriye iriya nama yabereye i Kigali yari igamije gutangiza isoko nyafurika no gushyira umukono ku masezerano azarigenga. U Burundi buti Kagame yateje umutekano mucye mu gihugu cyacu niyo mpamvu tutazitabira iyo nama ariko niba amasezerano hari inyungu u Burundi buyafiteho, buzayasinya. Mwabyiyumvira aho babivuga ku munota wa 1:06 kugera ku munota 1:45.

Igihuhu cy’u Rwanda kingana n’urushyi rw’ukuboko niba kitandukanyije n’abaturanyi, kizabasha kwihaza mu biribwa? Ko tuzi twese ko hari ibiribwa biva mu bihugu by’abaturanyi, nibaducikaho ibyo biribwa bizavahe? Kagame akomeje wa mugambi we wo kwicisha inzara abanyarwanda. None se u Rwanda ruzahahirana n’ibihugu by’Afurika rutanyuze mubihugu by’abaturanyi? Iri soko se rizashoboka mu Rwanda niba abaturanyi batwimye inzira ko byose bishoboka? Ngaho abasesengura ni musesengure.

LIRE  Rwanda: le cri du cœur d’Idamange Iryamugwiza Yvonne face à la détresse de ses compatriotes