Kagame iyo atakigukeneye agushyira iruhande – Louise Mushikiwabo acyuye igihe!!!

Kagame iyo atakigukeneye akwigizayo.Iyo ugize Imana ntakwice, akohereza kota umuriro muri gereza cyangwa akagushyira ku gatebe hehe no kongera ku bona icyo ukora muri ruriya Rwanda. Usimbutse ibyo byose amwohereza kwikorera amakarito. Igihe cya Louise Mushikiwabo kirageze none Paul Kagame atangiye kumushakira indi imirimo.

Louise Mushikiwabo arateganya gupiganira umwanya w’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihigu bikoresha ururimi rw’igifaransa witwa OIF. Amatora ateganijwe mu kwezi kwa cumi uyu mwaka. Azapiganirwa uyu mwanya n’umutegarugori Michaelle Jean umunya Canada usanzwe awuyobora. Mushikiwabo akaba azashyikiriza uwo muryango kandidatire ye mu nama ya 17 izabera mu gihugu cya Armaniya. Ikinyamakuru Jeune Afrique ngo kivuga ko u Bufaransa bushobora kuba bubifitemo uruhare kandi bukaba bushigikiye kandidatire ya Mushikiwabo.

Ariko mwaba muzi impamvu navuga ko Louise Mushikiwabo arusimbutse? N’ukubera ibipfukamiro akubita imbere ya Paul Kagame. Aho Kagame amujyanye ajyaho. Mbese ari muri babandi bakoma amashyi n’igihe Paul Kagame arimo akora ibyo badashigikiye. Ari muri ba bicinya nkoro. Ariko se azakubita ibipfukamiro kugeza ryari? Wenda n’iyo nzira yo gukuramo ake karenge. Tubitege amaso.

LIRE  Migrants Ivoiriens rapatriés de Libye: "c'était l'enfer total!"