Birasekeje kumva bashinja abo kwa Rwigara kuvugana n’abavandimwe babo
Noneho Kagame amenye ibyo abanyarwanda hafi ya bose bamutekerezaho yabamarira muri gereza cyangwa akabamarira kw’icumu. Abanyarwanda bose bamuvumira kugahera kubera ibi byose akorera inzirakarengane.
Uyu munsi urukiko rwitwaje ko abavandimwe b’Adeline baherutse gushinjwa gufatanya nawe icyaha batabonetse mu rukiko bituma basubika urubanza. Ibi byose ni urwitwazo kugirango bakomeze bafunge uyu muryango wa Rwigara, kugirango bakomeze batekinike ibindi byaha byongera ibihano.
Ubutaha hazaba havutse ikindi kintu kizatuma urukiko rwongera rugasubika urubanza. Umwaka ugiye gushira basubika urubanza rwa Diane Rwigara na Adeline Rwigara. N’iyindi izashira indi itahe bataruciye nguko uko Kagame na leta ye bakora. Iyo batananije umwunganizi w’Adeline na Diane Rwigara havuka ikindi kibazo gituma urubanza rudacibwa. Tuzahora se muri urwo? Ubwo niko Paul Kagame abiteganya kuko icyo avuze n’icyo gikorwa. Tubitege amaso.