Kagame amaze kurobanura abo yashakaga mu nkambi ya Kiziba ati noneho abashaka gutaha nibatahe aho kwica amategeko!!!

Ikinyamakuru cya leta ya Kigali IGIHE cyanditse kivuga ko leta y’u Rwanda yasabye impunzi zibishaka gusubira iwabo aho kwica amategeko.

Kare kose se kuki batabaretse ngo batahe aho ku barasa amasasu bababeshyera ngo bateye umutekano muke. Kagame n’agatsiko ke bazi ko abantu batabona, batumva ngo babashe gusesengura ibyabereye my nkambi ya kiziba. Kubera ko amaze kurobamo abantu yashakaga noneho arabarekuye ngo abashaka batahe. Ubundi mu kinyarwanda baravuga ngo utazi ubwenge ashima ubwe.

Izo mpunzi yatwaye yarinze aho amena amaraso ya bamwe kugira ngo azigereho ko umenya zimufitiye amabanga menshi akomeye. Ko umenya zari zifatiye runini ziriya mpunzi z’abanyekongo barinze aho batanga ubuzima bwabo ngo Kagame atazitwara ariko bikanga bikaba iby’ubusa. None Kagame abonye amaze kubageza muri buroko ati abashaka gutaha ni mutahe aho kwica amategeko.

 

LIRE  Diane Rwigara yagejejwe mu rukiko kujuririra ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo