Kagame akomeje kubika urusyo ku bantu kugira ngo akomeze atinze urubanza rwa Diane Rwigara n’Adeline Rwigara

Nta kuntu Diane n’Adeline Rwigara batahatera ibiro mu gihe bafunzwe bazira akarengane. Uko baje mu rukiko burigihe habaho impamvu ituma urubanza rusubikwa kugira ngo Kagame akomeze acure ibyaha byo kubagerekaho. Kugira ngo izo nzirakarengane zikomeze zicwe urubozo aho zifungiwe. Izi ntwari zombi Kagame akomeje kuzigerekaho ibyaha umuntu yakwita ko atari ibyaha.

Kagame ati Adeline arazira icyaha cyo kwangisha ubutegetsi abaturage. Ariko dushyize mu nyurabwenge zacu ubu koko Diane n’Adeline ntabwo bazira akarengane. Hari Radiyo se mwaba mwaramwumviseho bahamagarira abaturage kwanga Kagame na leta ye? Hari ikinyamakuru se mwigeze mwumva baba baranditsemo bashishikariza abaturage kwanga Kagame n’agatsiko ke? Ibyaha biragwira mumureke akomeze ariko ajye yibuka ko umutego mutindi ushibukana nyirawo. Ibyo byaha abarega yumve ko we bazamurega ibirenze ibyo. Hari icyaha kirenze kwica? Ko yamaze abanyarwanda none akaba agereje abanyekongo.

Kuba urubanza rwasubitswe ngo kubera ko Me Gashabana yarafite urundi rubanza ibi ni urwitwazo. Babikoze babizi kandi babishaka kuko gahunda z’imanza nibo bazipanga. Kuba bazanyemo Tabitha Gwiza, Mukangarambe Saverine na Tuyishime Jean Paul baba muri Amerika na Mushayija Edmond uba mu Bubiligi ni uburyo bwo kugira ngo batinze urubanza none mwumve ko nanone barusubitse ku taliki ya 22 z’ukwezi kwa gatanu 2018. Ibi byose biza muri rya tekinika rya Kagame n’agatsiko ke.

LIRE  Uganda: Isomere uburyo Sgt.Rutagungira René yamennye amabaga ya DMI abamutumaga nabo yakoranaga nabo