Kagame ajye yibuka ko mvuye kure siko kugerayo! Ese abanyarwanda bazakura iki mu busitani?

Leta ya Paul Kagame irashaka ko buri muntu utuye muri Kigali agira ubusitani (Jardin). Ako ni akandi gashya umunyagitugu Paul Kagame azanye. Paul Kagame yiyibagiza aho yavuye, yiyibagije ko mvuye kure siko kugerayo. Kubera umutungo w’igihugu yawigwijeho akaba akora ibyo yifuje byose aragirango abanyarwanda bakore nkawe. Bakore nkawe se barimo barakura he ko nayo batanze mu misoro ashyikira mu mifuko y’umwicanyi Paul Kagame n’agatisko ke.

Iyumvire ku munota wa 1:10 kugera ku munota wa 1:40 aho basobanura icyo inkira buheri bivuga. Kagame koko ni inkirabuhereri. Ni gute umunyarwanda azafata akarima ke ko ku rugo yagahinzemo mboga maze agashyiramo ubusitani? Ibi murumva bizageza abanyarwanda kuki? Ibi ni gahunda umwicanyi Kagame akomeje yo gukenesha no kwicisha inzara abanyarwanda

Izo ndabo se abanyarwanda bazahinga muri ubwo busitani se bazazirya? Havuyeho kwirukana amatungo magufi n’inka mu ngo none hakurikiyeho guhindura ubusitani uturima abanyarwanda bari bafite tubarengera. Ubu se nyuma y’agashya k’ubusitani harakurikiraho iki ko umunyagitugu Kagame ahora udushya mu ikandamizwa ry’abanyarwanda? Mubitege amaso!!!!!!!

LIRE  Certains – amis – de RWASA Agathon CNL sont des criminels contre l’Humanité / Burundi