JMV Minani arisobanura kubyo Rushyashya ya Noble Marara Inyenyerinews na Muhabura ye radio Inyenyeri bamwanditseho ndetse bamuvuzeho!

Ngire icyo mvuga ku kibazo cya Ahmed, inkuru ya Nyenyeri news/radiyo, n’inkuru y’umunyamakuru.com /Tharcisse Semana

1. Ikinyoma cyambaye ubusa cyo gufungwa: inkuru ya Nyenyeri news/radiyo y’itariki 26.10.17 igira iti: Umuyobozi w’ishyaka Isangano arafunze kubera ubujura. Muri iyo nkuru Noble Marara, Jeanne Mukamurenzi, Chantal Mutega, Damascene Ntaganzwa na Esperance Mukashema banyifatiye ku gahanga biratinda. Ntabwo njya muri byinshi njyewe ariko urebye ibyo aba bose bavuze habuzemo nuyu umwe wa kirazira ugerageza gukora isesengura ridafite uwo ribogamiyeho. Gusa byangaragarije urwangwo cyangwa ishyari bamwe mu bantu biyita ko bari muri opposition bamfitiye. Icyo nabwira abanyarwanda ni uko nta Polisi yafunze. Gusa hari abaje iwanjye ku wambere tariki 23.10.2017 batubaza ibibazo batwara na telefoni ngendanwa yanjye kugirago basesengure “communications” zose nagiranye na Ahmed muri iki kibazo. Ninjye witabaje Polisi, ntabwo ari Ahmed wamfungishije! Ubwo bushobozi ntabwo afite. Haba ari tariki 26.10 kugeza uyu munsi ntawamfunze icyakora niba gufungwa aribyo Noble Marara na bagenzi be banyifuzaho, nibategereze. Gusa nabibutsa ko abakurambere bacu baciye umugani ngo umwanzi agucira akobo Imana ikagucira akanzu.

2. Ubucuruzi nakoranye na Ahmed uba mu Buholandi: aha naho ntabwo ndi bujye muri byinshi kuko fckb cg radiyo inyenyeri si mu rukiko. Dosiye nayigejeje muri Poilisi y’u Budage kuko nari natewe n’abantu Ahmed yohereje iwanjye incuro ebyiriri zose: saa sita z’ijoro ku cyumweru tariki 22.10.17 , no mu gitondo cyo kuwambere tariki 23.10.17 saa mbiri na 45′ za mugitondo baragaruka bambuza gusohora imodoka yanjye. Nta byinshi mbivugaho, reka turindire iperereza rya Polisi. Icyo nabwira abanyarwanda ni uko mfite ibyangombwa nahawe hano n’inzego zibishinzwe byo kwikorera (kwihangira imirimo). Ibyangombwa biruzuye kandi nemerewe kuba nakora nka ” broker” mu bijyanye no gutumiza cyangwa kohereza amabuye y’agaciro mu Budage no hanze kw’isi. Ibyo nta cyaha kirimo kandi nta mpamvu yo kubiremereza ko igikuba cyacitse kuba famille Minani yagira nayo “enterprise” iyiteza imbere

LIRE  This crooked African AU is a club of despotic trotters.

3. Ubuzima bwanjye bwa Politiki. Nta hantu na hato iyi ” dossier” ihuriye n’ibya politiki cyangwa ibya gisirikare. Iyi dossier ntaho ihurira na organization ISANGANO-FPP cg indi organization iyo ariyo yose. Kubihuza na politiki cg ibindi ni ugutandukira cyane.

4. Ikinyoma cyambaye ubusa ngo ndashaka kwicisha Ahmed Uganda: Ubwo bushobozi ntabwo mfite kandi Uganda ni igihugu gifite inzego zikora bityo ahubwo nkaba nsaba abatangaje izi nkuru kuri njye kubaza Buregeya impamvu atava muri Uganda ngo asanjye umuryango we mu Buhorandi. Bamubaze impamvu iri kumutera kwigagaza no gutera abantu bari Uganda ubwoba ngo bamuhe Zahabu ku ngufu. Niba yumva afite ikibazo cy’umutekano kuki adataha? Ikindi niba yumva naramuhemukiye ku masezerano twasinyanye kuki ataza ngo yitabaze inkiko hano mu Burayi ko ubutabera bukora? Gusa mbaye ntanze Imana ho umugabo n’abantu ko Ahmed naramuka agize icyo aba bitazangerekwaho. Niba Ahmed aririye Uganda udufaranga twe twose agakomeza gutanga amaruswa mu nzego z’umutekano ngo abantu bari Uganda bashyirweho iterabwoba bamuhe ibyo yifuza ku ngufu, ibyo bizamubarweho. Naramuka ahindutse mayibobo mu muhanda akazahura n’izindi mayibobo zikamukubita cyangwa zikamugirira nabi ukundi ntihazagire ubigereka kuri Minani. Dore ibyumweru bibaye hafi bibiri Ahmed ari muri Kampala kandi ibyamujyanye byarapfuye. Imana niyo ntanzeho umugabo nabaho sindanica n’inyoni nkanswe Ahmed.

Umwanzuro:

Ahmed namwibeshyeho ngirango ni umuntu wo kwizerwa no gukorana “affaires” zo kuzamura familles zacu zombi zikamererwa neza none nasanze naribeshye. Kwibeshya ntawe bitabaho ariko buriya hari isomo nakuyemo.
Sinanjya muri byinshi bitari ngombwa. Ikizakurikira ibi reka tutegereze inzego z’ubutabera inaha mu Burayi icyo zizemeza ku buhemu Ahmed yankoreye.

Bikozwe tariki 1/11/2017
Jean-Marie Vianney Minani