James Musoni arimo arabara iminsi nyuma yo gucibwa umutwe na Lucifer n’abambari be mu nama yabaye kuri iki Cyumweru!!

Rpf Gakwerere ati urabeho urabeho James Musoni. Ubu James Musoni arimo kubara iminsi kuko inama imusezerera yabaye ejobundi ku Cyumweru.

Rpf ati ntimugire icyo mutegereza kizava muri iriya nama ya Paul Kagame na Yoweri Museveni, ati ahubwo iyi nama yongeye umunyu mu umubano wari hagati y’u Rwanda na Uganda. Paul Kagame agikubuka mu ruzinduko kwa se we wamureze, yahamagaye n’uburakari bwinshi abambari be, Gen James Kabarebe, James Musoni bita Radjabu, Gen Fred Ibingira, Gen Dan Munyuza, Francois Ngarambe, Francis Kaboneka, Gen Emmanuel Gasan na gen Muzungu Damali Ubwo yabakoresheje inama y’igitaraganya aho mu Rugwiro yo gusezerera James Musoni. Uburakari yavanye kwa Museveni yagombaga kubona uwo abutura.

Umwicanyi Kagame yabwiye abajenerari be ukuntu umuntu yatumira undi kugirango amusebye. Yababwiye uburyo Museveni yamusuzuguye akamwandagaza kandi ariwe wamutumiye. Kagame yarababwiye ati “ni gute umuntu uzi ibye byose n’umwenda yambariye imbere ukaba uwuzi yagufata bene kariya kageni?” Twibuke ko yamufashije mu mirwano yo muri 1998. Ubwo burakari bwose yabutuye James Musoni abifashwamo n’abambari be abo bajenerari bose bashyize hasi amakosa yose ya James Musoni maze bamucira urwa Pilato. Kagame ategeka ko bamufungira byose. James Musoni yararize aratakamba apfukamye ngo bamuhe imbabazi ariko biba iby’ubusa.

Bamutegetse kwandika ibaruwa yegura. Ntimwibwire ko James Musoni Paul Kagame azamureka ngo yidembye muri ruriya Rwanda n’amabanga yose ya Kagame abitse. Kagame yamukaniye urumukwiye. Maze iyo mayobobo zirwaniye umunyago ntawe uzijya hagati. Urazireka izicana zikicana. Urazireka izifite ubusambo n’amakare kurusha izindi zigahambana.

 

 

LIRE  Rwanda-Génocide : Des restes découverts au CHUK pour être enterrés décemment