James Munyandinda arashinja Paul Kagame guhanura indege ya Habyarimana

Harya ngo ukuri ntikuzajya ahagaragara? Ku kibazo cyabajijwe Noble Marara ku byerekeranye n’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda, Noble Marara yemera ko mu Rwanda impande zombi zakoze amarorerwa ko interahamwe zishe abatutsi n’ingabo za FPR zikica abahutu aho zagiye zinyura hose.

Noble Marara ati birababaje aho abana b’abahutu bahatirwa gusaba imbabazi kandi nabo hari abahutu bahitanywe n’ingabo za FPR. Arongera ati kwibuka abantu bose bapfuye ntabwo bikuraho ko abatutsi bakorewe Jenoside. Marara ati iyo bibaye Jenoside yakorewe abatutsi gusa ni ukuvuga ko uwundi wese waguye mu Rwanda agomba kwibagirana? Ku kibazo cyo kwita Jenoside “Jenoside yabaye mu Rwanda” aho kuvuga “Jenoside yakorewe abatutsi”, Noble Marara yavuze ko ari uburenganzira bwe bwo kuyita uko abyumva.

Marara yarwanyije Judie Rever ngo yanditse ku Rwanda kandi atari umunyarwanda, ariko ibyo avuga byose bishimangira ingingo zose ziri mu gitabo cya Judie Rever.

Abantu nk’aba James Munyandinda bari bakwiye guhagurukira rimwe bagashyira hanze ayo marorerwa yakozwe na Kagame na FPR. Nk’uko James Munyandinda abivuga, aremeranya na Noble Marara kubyo yavuze ariko yongeyeho ko hari ibyo Noble Marara atavuga. Mubyo bemeranya James Munyandinda arahamya ko ingabo za FPR zagiye zica aho zanyuraga hose ariko abo zicaga ni abahutu gusa kuko bari bafite amabwiriza yo kudakora ku bantu babo aribo batutsi bari bariyoberanyije mu nterahamwe.

Kubyerekeranye n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, Nk’uko Noble Marara nawe abivuga,  James Munyandinda ahamya ko yahanuwe n’ingabo za Kagame zahawe amabwiriza na Kagame kuko bakimara kuyihanura Kabarebe yahise atumiza inama igitaranganya kugira ngo bishimire iyo nsinzi mu buryo ngo bwari ubwo guha morale abasirikare. James Munyandinda avuga ko Kabarebe yivugiye ubwe ati”umwanzi wacu mukuru turamwivuganye”.

LIRE  Afrique : Kagame réélu à la tête de l'Agence de développement de l'Union africaine

James Munyandinda yasubije neza igihe bamubazaga impamvu atagize icyo abwira abayobozi igihe cyose ayo marorerwa yakorwaga n’ingabo za FPR. Yasubije avuga ko mu Rwanda ntawe ukopfora, ati iyo aza kuba akiri mu Rwanda ibi yavuze ntabwo yashoboraga kubivuga. Kuko tuzi neza ko u Rwanda nta bwisanzure buhari, u Rwanda ni gereza ifunguye ariko kandi utapfa gusohokamo noneho byongeye ko uri n’umusirikare.

Ibintu birashyushye Kagame arahungira he ukuri? Igihe kiri kwegereza ngo n’abahutu bazize uko baremwe byibura tubibuke nkuko twibuka abatutsi, igihe kirageze ngo abakuye abahutu kuri iyi si nabo bajyanwe imbere y’ubutabera. Twese turi bene Kanyarwanda. Nta bwiyunge buzigera bubaho igihe cyose ubutabera butarakorerwa abahutu.