Iyo Luciferi Kagame yakwanze akwangana n’ibyawe byose!!!!!

Ni ngombwa gusenga kugira ngo umuntu azagire iherezo ryiza kuri iyi si. Nta kibi nko kuba wari utunze/ukize ariko ukarangiza igihe cyawe kuri iyi si uri umutindi/utagize icyo uvuze. Kora ibyiza, uko ushoboye kose, Imana ishobora byose izaguhemba. Ariko nuba sekibi, Imana ishobora byose nabwo izaguhemba ibihano bijyanye n’ibyaha byawe. Gusenga no kugira neza nibyo ngabo.

Kugeza kuri iyi saha, uwo Minisitiri udakwiye uwo mwanya/Minisitiri w’igitangaza James Musoni ari mu bihe byo kwamburwa utwe twose. Ububasha bamuhaye burimo burakendera vuba vuba, abo bafatanyije ubucuruzi barimo barabagendaho, aho afite imigabane hose harimo harafungwa kugeza igihe bazabamenyesha. Hamaze gufungwa:

1) La Palisse Nyandungu – Kimironko
2) Isimbi Hotel- Nyarugenge
3) Kwetu Resident Hotel – Kinyinya
4) DV Appartment – Kimironko
5) Impala Hotel – Muhima,
6) Rolex Restaurant – Nyarugenge
7) Amazing Restaurant ikorera mu nyubako bahwihwisa ko ari iya James Musoni
8) Chez John Restaurant ikorera mu nyubako bahwihwisa ko ari iya James Musoni

Ubu bucuruzi cyangwa inyubako twavuze haruguru, James Musoni abufitemo uruhare cyangwa imigabane mu buryo ubwo aribwo bwose. Ifungwa ry’ubwo bucuruzi ryakozwe umunsi umwe ku taliki ya 17 z’ukwezi kwa gatatu 2018. Inzira uva mu bukire igana mu bukene yatangiye. Umuyobozi w’agatsiko se azakurikizaho amazu ya James Musoni ari muri Afurika y’epfo, Uganda, Oxford mu Bwongereza cyangwa Dubai?

Hagataho James Musoni yari ku rutonde rw’abayobozi bagombaga kwakira abashyitsi ku kibuga cy’indege ku wa kabiri ushize ku taliki ya 20 z’ukwezi kwa gatatu. Ariko abarinda Perzida bohereje kumurinda guhera ku Cymweru baramutangiye ngo atagira aho ajya

Abo bari mu barinda Perezida bamubwiye ko ryari itegeko rivuye ibukuru rivuga ko atagomba gutinyuka kujya kwakira abashyitsi ku kibuga cy’indege bari baje mu nama y’ibihugu byunze ubumwe bw’Afurika i Kigali.

LIRE  Rwanda: Waste of Tax Payers Money

Hasi  murabona ifoto yafashwe ejo mu nama ya AU i Kigali. Uwari wungirije Perezida/Minisitiri w’igitangaza agaragara nkaho ari mu bitekerezo bya kure asa n’aho yigunze.

Nkuko bavuga mu rurimi rw’igiswahiri, “Kinao kuwa na mwanzo kinamwisho.” bivuga ngo “Nta kitagira iherezo” Mubyukuri iyi leta ya Satani yubatswe ku maraso y’inzirakarengane izarangira kandi vubaha umwicanyi Paul Kagame azaba ari mateka.
Yanditswe na Rpf Gakwerere
Ishyirwa mu kinyarwanda na Ange Uwera