Iyicarubozo ry’inkazi ku munyarwanda René Rutagungira washimuswe n’ingabo za Uganda

Umunyarwanda René Rutagungira umaze amezi abiri ashimutiwe i Kampala muri Uganda aho yakoreraga ubucuruzi, yagaragaye yaramugaye kubera gukorerwa iyicarubozo ndengakamere. Inzego z’umutekano za Uganda ziri gushyirwa mu majwi bikomeye ku bw’uburyo zafashe nabi uyu mucuruzi.

Ku itariki ya 7 Kanama ahagana saa munani z’ijoro nibwo umushoramari René Rutagungira wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya Sergeant yashimuswe n’abantu batamenyekanye ubwo yari mu kabari ka Bahamas gaherereye i Mengo asangira n’inshuti ze.

Rutagungira yahise atwarwa mu modoka ya Toyota Premio ifite pulake UAT 694T ndetse bivugwa ko mu bamushimuse barimo Capt. Agaba David ukora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe iperereza (Chieftaincy of Military Intelligence-CMI) muri Uganda.

Umugore wa Rutagungira, Hyacinthe Dusengeyezu , yahise agera aho umugabo we yashimutiwe ndetse abimenyesha Polisi yo muri Uganda. Nyuma yo kutamuha ubufasha yitabaje Ambasade y’u Rwanda i Kampala yagerageje gushaka amakuru ku ishimutwa rya Rutagungira byatumye yandikira Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda.

KT Press dukesha iyi nkuru itangaza ko Ambasade yabwiwe ko uwo muntu nta rwego rwa leta rumufite mu gihe hari ibinyamakuru byatangazaga ko Rutagungira yaba yarishwe.

Dusengeyezu yafashe icyemezo cyo kujyana ikirego mu Rukiko Rukuru rwa Uganda asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku irengero ry’umugabo we hakamenyekana niba yarafashwe cyangwa akaba ari mu maboko y’inzego z’umutekano mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu ibaruwa yo ku wa 21 Kanama, Urukiko rukuru rwanditse urwandiko rusaba Umuyobozi w’Urwego rwa Gisirikare rushinzwe iperereza n’Intumwa nkuru ya Leta kuzana Rutagungira imbere y’urukiko bitarenze ku ya 31 Kanama saa tanu zuzuye.

Umuyobozi w’Ishami ryihariye rishinzwe iperereza mu ngabo za Leta ya Uganda (UPDF), Lt. Col. Augustine Bwegendaho, yavuze ko “Rutagungira batamucumbikiye mu rwego rushinzwe iperereza rufite icyicaro i Mbuya n’ahandi bakorera.”

LIRE  Burundi: Le Président de la République vient de nommer les membres du Gouvernement

Iyi nyandiko ye ikomeza igaragaza ko bagerageje kubaza Capt. Agaba David bivugwa ko yaba yaragize uruhare mu ishimutwa rye akabitera utwatsi avuga ko atamuzi (Rutagungira) ndetse atari mu bamujyanye.

Nyuma y’iminsi ine, CMI yari yabanje guhakana aya makuru, Rutagungira n’abandi banya-Uganda icyenda bagaragaye mu rukiko rwa Gisirikare aho bashinjwaga ibyaha byo kuneka igihugu.

Umwunganizi mu by’amategeko w’abaregwa, Caleb Alaka, yatangarije itangazamakuru ko abakiliya be bakorewe iyicarubozo ariko nta makuru arambuye yatanze.

‎Rutagungira uri mu buzima buhangayikishije,utemerewe kugira uwo baganira; yakorewe iyicarubozo hifashishijwe imashini zitandukanye.

Umwe mu bamubonye yavuze ko yamugaye cyane ku buryo adashobora gufata ikintu mu ntoki ngo agikomeze.

Yagize ati “Bakoreshaga imashini yamucugusaga bikomeye hamwe ububabare yabwumviraga mu misokoro. Ni uburyo bukoreshwa na CMI kugira ngo bitagaragarira amaso ko yakorewe iyicarubozo ku mubiri. Yabonye agahenge umunsi agezwa mu rukiko.”

“Igihe cyose yari akimaze aba ahantu atashoboraga kubona umuntu ndetse ibyo yakorerwaga byose yabaga apfutse mu maso. Yaryaga rimwe mu cyumweru ndetse ntiyacaga inzara cyangwa ngo yiyogosheshe. Yageze aho yemera ibyo ashinjwa byose kugira ngo arebe ko bwacya kabiri.”

Abadipolomate bo muri Ambasade y’u Rwanda bategereje ko Leta ya Uganda itanga ibisobanuro birambuye ku byakorewe Rutagungira.

Hashize iminsi hacicikana amakuru ku mwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, aho ufatwa nk’aho ari intambara y’ubutita iri kuba. Uganda iherutse kwirukana Abanyarwanda barenga 90 bari bariyo mu buryo yita ko bunyuranyije n’amategeko, ibintu byaje bikurikiye ibindi bikorwa bitandukanye.

Ku rundi ruhande ibinyamakuru nabyo byo muri iki gihugu cyane ibishamikiye kuri leta, ntibivuga neza u Rwanda. Uhereye kuri The New Vision yigeze kwandika inkuru ikubiyemo ibishushanyo bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kugera n’aho ihimba inkuru y’umubonano wa Perezida Kagame na Museveni.

LIRE  IGIHE N' IKI 11/10/17:GILBERT MWENEDATA ARASABA ABANYARW GUHARANIRA UBUTABERA

Abayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda ntibanyuzwe n’uko iki gihugu gikomeje kubangamira inyungu zarwo. Biherwa kuva cyera aho Uganda yagiye yitambika u Rwanda mu ntambara zitandukanye nko muri RDC, uko yangiye RwandAir kujya ikora ingendo ziva i Entebbe zerekeza i Londres n’ibindi.

Uganda kandi ishyirwa mu majwi ku kwenyegeza umuriro w’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Tanzania ku ngoma ya Kikwete, ndetse ngo Museveni yigeze kwerura yandikira umwe mu bayobozi b’u Bwongereza ko mu banzi bakomeye afite, u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere.

Nta kintu kirashyirwa ahagaragara ku mpande zombi ngo kigaragaza uko umubano uhagaze, gusa imvugo n’ibikorwa bigaragaza ko utifashe neza na gato kuri ibi bihugu byahoze bisangira akabisi n’agahiye.

 

Umunyarwanda René Rutagungira amaze amezi abiri ashimutiwe i Kampala muri Uganda