Ingaruka zo guca caguwa mu Rwanda zitangiye kwigaragaza
Paul Kagame na leta ye ntabwo bazi gutandukanya ikiza n’ikibi. Iyo Paul Kagame aza kugira imiyoborere myiza akita ku banyarwanda agahashya ubukene, iyo Paul Kagame ataza kuba umunyagitugu ngo yimike ubwicanyi, u Rwanda rwari kuba Paradizo, rwari kujya rwaba Singapore y’Afurika.
Ariko kubona Leta ya kagame ica caguwa kandi bazi akamaro yari ifitiye abanyarwanda batagira ingano maze ahubwo agatanga uburenganzira bwo gutunga no kugurisha imbunda, ubu se koko bazi gutandukanya ikiza n’ikibi. Caguwa ntawe yishe ahubwo igaburira abantu bagashobora no kwita ku miryango yabo. Buri munyarwanda yibona muri caguwa kuko buri wese ashobora kwigurira caguwa.
Ariko mwese muzi ububi bw’imbunda. Imbunda isohokamo isasu rigahitana abantu, abo ridahitanye rikabasigira ibikomera cyangwa ubumuga. Ahari uburenganzira bwo gutunga imbunda harangwa n’ubugizi bwa nabi.
Njyewe ubwabjye aho gutanga uburenganzira bwo gutunga imbunda natanga uburenganizra bwo gucuruza caguwa.