Itorero ry’igihugu ‘URUKEREREZA’ ryabyinnye mu muhango w’irahira rya Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta-AMAFOTO

Rwanda Paul KAGAME n’abandi bashyitsi batandukanye bari kuri Stade ya Kasarani
Itorero ry’igihugu ry’Imyino Gakondo ‘URUKEREZA’ ryabyinnye mu muhango w’irahira rya Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.

Mu muhango w’irahira rya Perezida Uhuru Kenyatta wabaye kuri uyu wa Kabiri Tariki 28 Ugushyingo, 2017, Itorero Urukerereza ryasusurukije abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barimo Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME n’abandi bashyitsi batandukanye bari kuri Stade ya Kasarani

Stade ya ‘Moi International Sports Centre’ iri mu gace ka Kasarani ijyamo abantu barenga ibihumbi 60 (60.000) yari yakubise yuzuye ubwo Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Ruto barahiriraga kongera kuyobora Kenya muri manda ya kabiri. Uretse abakurikiye uyu muhango bari imbere muri Stade, hari hashyizweho ecran nini Uyu muhango wari witabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uwa Uganda Yoweli Kaguta Museveni n’abandi bari bagiye gushyigikira Kenyatta. Mu gice cyo gususurutsa aba banyacyubahiro, habanje amatorero yo muri Kenya aza gukurikirwa n’Urukerereza ar nary torero rukumbi ryari ryaturutse hanze. Ryaje kuza ribyina imbyino gakondo ari nako rivangamo umurishyo w’ingoma za Kinyarwanda, abakoraga ubufindo butandukanye maze rinezeza abari kuri Sitade Kasarani.

Abanyarwanda bari bakurikiye uyu muhango hirya no hino ku isi bifashishije ikoranabuhanga ntibahishe ibyishimo batewe no kuba Urukerereza rwarenze imipaka rugaserukira u Rwanda, igikorwa bamwe bafashe nko kuba umuco nyarwanda wagutse. Itorero ry’Igihugu Urukerereza risanzwe rizwiho guserukira u Rwanda mu birori mpuzamahanga bitandukanye ariko ni ubwa mbere ribyina mu irahira ry’umuperezida w’ikindi gihugu.

LIRE  Kagamé-Wrong (suite et pas fin ?)