Itangazo ryerekeranye n’ ikinyamakuru IKONDERA

ITANGAZO

Banyarwanda banyarwandakazi , mwese nshuti z’umuryango wa Louis Kamanzi n’ikinyamakuru IKONDERA mbanje kubasuhuza.

Nkuko mwese mubizi, mu mezi make ashize twabuze umubyeyi wacu bwana Louis Kamanzi wari warashinze ikinyamakuru IKONDERA gikorera kuri Internet ku murongo uzwi cyane YOUTUBE. Icyo kinyamakuru kikaba cyaribanze kenshi mu guha buri munyarwarwa ndetse n’ undi munyamahanga IJAMBO, akavuga ikimuri ku mutima.

Umubyeyi wacu Louis Kamanzi mu gihe yari mu burwayi ndetse na mbere yuko yitaba Imana, hari abantu ((mubona hasi ku photo)

bamusabye kenshi uburenganzira bwo gukoresha icyo gihangano IKONDERA, ariko abasubiza ku buryo butomoye ko bidashoboka ,ko ndetse n’igihe yazaba atakiriho icyo gihangano kizaba umurage w’umuryango.

Ikibabaje kandi kinatangaje n’uko bahengereye amaze kwitaba Imana kugira ngo bashimute icyo kinyamakuru. Batangiye kugikoreraho biyise IKONDERA LIBRE. Abantu bamwe batabisobanukiwe bemeye kuganira nabo ikiganiro (interview) kubera kutamenya.

Niyo mpamvu dushaka kumenyesha buri wese uzi IkONDERA ko abo bantu nta burenganzira bigeze bahabwa na nyirubwite akiriho cyangwa se umuryango we., Muramenye ntibakomeze kubagusha mu mutego. Namwe kandi mugihanganye no gukura ku murongo YOUTUBE ibiganiro mwari mumaze kugirana nabo , turabibashimiye cyane.

Mu gusoza iri tangazo kandi ntitwabura kubabwira ko muzamenyeshwa mu minsi iri imbere, igihe Ikinyamakuru IKONDERA kizongera gutangiza gahunda zacyo nkuko bisanzwe.

Uhagarariye umuryango

Mme Kamanzi

LIRE  Élection de Joe Biden: l’heure est à un attentisme vigilant en Afrique centrale