ITAHUKA: IGIHE N’ IKI 11/10/17 – FPR na LETA BARABIKUZA AMAFARANGA MU MABANKI BANYIRAYO BATABIZI

Ubuse hari ishiti ko Kagame arimo asahura igihugu. Noneho ageze naho gusahura abaturage. Umuturage arabona amafaranga ye kuri konti ye kuri bank avaho, yagira ngo abajije aho amafaranga ye yagiye bakamusubiza ko batabizi. Byarangira kumugoroba agaterwa n’abantu bafite imbuda bakamutera ubwoba bakamucecekesha. Ariko rero ibiri kuba kuri Kagame birerekana ko igihe cye kigiye kurangira. Arimo arasahura umunsi n’ijoro kugira ngo abone impamba. Izo nganda z’amabuye y’agaciro agiye kubaka zizajya zinjiriza u Rwanda  miliyari $1.6, ubu se aka kayabo k’amafaranga yagasiga akajyahe? Ahubwo azayagwamo. Bazayamutsindaho. Ubu se arabeshya bande? Amabuye y’agaciro u Rwanda rufite yakwinjiza amafaranga angana kuriya cyangwa ni bwa bujura bwe bw’amabuye y’agaciro ya Kongo arimo ajijisha akayitirira ay’u Rwanda? Abana be se bazarye iraha ryari. Umuhungu we ngo yambara isaha ifite agaciro ka miliyoni 168 z’amafaranga y’amanyarwanda. Ngaho namwe nimwiyumvire. Miliyoni 168!!!! Akumiro n’akeso naho urwabya bakoramo!

Kubaka inganda zizinjiza akayabo k’amafaranga, guhinga indabo mu bishanga, ibishanga byari bitunze abaturage barabibambuye ngo bahinge indabo zizagurishwa hanze ngo amadevise yinjire, kwita izina ingagi kubera zinjiza amafaranga, kubaka imiturirwa kugira ngo isura y’igihugu igaragaze iterambere, ngo noneho arimo arakoresha imodoka y’umutamenwa ifite agaciro k’amafaranga y’akayabo, aribeshya ubu se naryama akabyuka yapfuye? Iyo modoka se izaba imumariye iki? Ubu se nagenda agatsitara akagwa hasi ubutabyuka? Iriya modoka izamurinda? Ko tuzi ko akoresha amarozi, nawe se baramutse bamukorogeye, iriya modoka yamutabara?

Maze akicisha abanyarwanda inzara!!! Umunyarwanda umwe yaravuze ngo wagira ngo Kagame yishwe n’inzara igihe kirekire cyane ku buryo atazigera abona ibimuhaza! Arasahura ntaruha! Arashaka kurya igihugu cyose wenyine gusa ! Ikibazo ni uko mbona atanashyira uturaso ku mubiri ! Mu by’ukuri Kagame ni umurwayi; arwaye INZARA! Uyu munyarwanda ntiyibeshye. Kagame arimo arasahura ubutaruhuka asiganwa n’igihe abona kirimo kimucika kubera ko ingoma ye yegereje iherezo. Si ndi umupfumu nta nubwo ndagura Kagame yegereje iherezo rye. Mumureke asahure ariko aribeshya ayo mafaranga nawe ntazayaheza.

LIRE  Paul KAGAME et Jeannette son épouse à NYARUGAGENGE ; parlons environnement

Ubu BUTEGETSI BW’INZARA bushingiye kuri Kagame bukaba bumaze kuyogoza Akarere k’Ibiyaga bigari nitudahagurukirwa ngo tuburwanye tubuce mu Rwanda bityo bugende nk’ifuni iheze, buzakomeza bwisasire imirambo itabarika!

Ange Kamanzi