Isoko ry’Afurika rizashoboka?

Abakuru b’ibihugu 53 by’Afurika bateraniye i Kigali guhera kutaliki ya 17 kugera uyu munsi taliki ya 21 z’ukwezi kwa gatatu 2018. Iyi nama yari igamije gutangiza isoko ry’Afurika no gushyira umukono ku masezerano azagenga iryo soko. Iri soko rigamije koroherezanya mubucuruzi cyangwa ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika.

Igihugu cya Nigeria, igihugu gikize, ni kimwe mu bihugu byanze gushyira umukono kuri aya masezerano kandi cyanze no kwitabira iriya nama. Impuguke ziribaza niba iri soko ry’Afurika rizashoboka mugihe hari ibihugu byanze gusinya aya masezerano. Impuguke zikongera zikibaza “ese niba igihugu gikize nka Nigeria kitandukanyije n’ibindi bihugu ni nkaho kivuze ngo ntabwo nzacuruzanya namwe, ibi byo ntabwo ari imwe mu mbogamizi iri soko ritangiye guhura nazo mu ntangiriro?” Undi nawe ati “aya masezerano ni meza kuko agamije guteza imbere ibihugu by’Afurika ariko niba hari ibitayashyizeho umukono ni imbogamizi zikomeye?”

Niba Uganda, Congo, Burundi byanze kwitabira iyo nama byaba se bizasinya kuri ayo masezerano y’iri soko? Niba se bitazasinya kuri ayo masezerano aho murabyumva gute? Utashyizeho umukono kuri aya masezerano ntabwo azacuruzanya n’ibyo bihugu. Hano hajemo cya kibazo cyimibanire iri hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi. Ni ikibazo gikomeye? Ubu se cyo ntabwo ari indi mbogamizi ikomeye iri soko rizahura nayo?????????

LIRE  Pas d'information sur le lieu et des conditions de détention de Mironko Francois