Inkuru ya Kanuma Christophe y’uburyo Nyange Jean Claude yajujubije impunzi z’abanyarwanda n’uburyo yabyishyuye

Tujya twumva kenshi mururimi rw’igifaransa batubwira ko ngo “byose dukora tubyishyura tukiri hanoku isi” ntitubyumve. Ababyibuka neza abanyarwanda bahunga berekeza Zaïre 1994 bakwibuka umuzayirwa warutuye Kadutu i Bukavu witwa NYANGE Jean Claude n’umugore we Mukulumanya n’abahungu babo.

Uyu Nyange yajujubije impunzi karahava we yanyagaga imodoka impunzi zihunganye nazo kuko yarazaga akaguha amadolari 100 ngo nayo n’impuhwe akugiriye akagusengerera ayo 100 akagutwara imodoka yawe.

Abibuka neza baribuka ko uyu Nyange Jean Claude yambuye uwari Burugumestri wa Nyarugenge imodoka ye amusigira amadolari 100 arigendera. Ntiwashoboraga gutera urusaku kuko byonyine ntarurimi ndetse nubwoba bwabaga aribwinshi bwo kuba mugihugu cyabandi bwa mbere bikubayeho.

Abahungu buyu Nyange bo bari inzobere mugutwara impunzi za moto ku ngufu iyo washakaga kuvuga bakubwiraga ko bazitumwe n’abakuru ko bashatse bagusubiza Inkotanyi mu Rwanda ukaruca ukarumira.

Byaje kumugendekera gute uyu Nyange? Ubwo habaga intambara umugore n’umugabo we Nyange bita ngo iz’Inkotanyi zitera Bukavu basanze umuhungu w’imfura na bucura ba Nyange ahantu mumuryango ngo bica abari munzu bose abo bana ba Nyange bombi bapfiramo. Nyange n’umugore we Mukulumanya baje gufata iyubuhungiro bagana iBuruseli m’Ububiligi.

Baratuye baratunga baratunganirwa ndetse bagura inzu iBuruseli baratura baratunga baratunganirwa. Cyera kabaye Nyange Jean Claude yaje kwizera ko amahoro yagarutse iwabo muri Zaïre yari yarahinduwe Congo nuko yumva ashatse kujya gusura imitungo yasize iBukavu yari yarakuye mubucuruzi bw’amamodoka yabaga yambuye impunzi z’abanyarwanda zabaga zihunga Inkotanyi.

Nibwo ahagana 2014 Nyange yasezeye umugore we atega indege yerekeza Bukavu agezeyo ntakibazo yasuye ibye namazu ye i Kadutu nuko umunsi umwe imodoka iraza imuca hejuru iramwica. Uwamwishe yuriza umurambo imodoka awujyana ku ivuriro riri hafi asiga atanze nimero ye ngo nihagira uza gufata uwo murambo w’uwo mugizi wa nabi bazabanze bamuhamagare atanga numero ze arigendera.

LIRE  Une partie des Rwandais, face à l'absence notable de Kagame se pose la question de son état de santé !

Icyumweru kirashira ikindi kiraza abantu bose benewabo wa Nyage bakajya baza gusaba umurambo bagahabwa za numero bazihamagara zikanga gucamo bigeraho abayobozi bivuriro basaba ubutegetsi bukuru uruhushya batanga umurambo.

Umugore we Mukulumanya n’abana bahamagawe gushyingura bati shwi Nyange yishwe na Kagame ntitwaza aho hafi y’uRwanda ahubwo bohereza amafaranga umuramo ubasanga iBuruseli barawutwika ivu baritwara mu igunira bajya kujugunya kugasozi. Ibya Nyange Jean Claude birangira bityo.

Sijye wahera hahera Nyange na Mukulumanya basahuye imodoka impunzi.