Impunzi z’abanyekongo zidakunze ubutegetsi bwa Kagame se bimutwaye iki? N’urwitwazo!!!!

Impunzi za Kiziba ziributsa MIDIMAR ko ari impunzi zitoreye abayobozi ko ari nabo bashobora kubakuraho

Ariko kuki Kagame akomeje kuzonga impunzi z’abanyekongo zo mu nkambi ya Kiziba. Uriya mugabo ngo ni Kagame ntabwo ajya ava kw’izima azabagerekaho urusyo kugeza igihe abonye icyo ashaka. Abo avuga ngo bateza urugomo, akaduruvayo, ni abahagarariye komite iyobora impunzi mu nkambi.

Arabashinja ngo gutera ubugumutsi no kwanga ubutegetsi bw’u Rwanda. Hari umuntu utegeka undi muntu ngo amukunde kungufu? Kagame arategeka impunzi gukunda ubutegetsi bw’u Rwanda ngo bitange iki? Badakunze ubutegetsi bwe se bimutwaye iki? Ibi ni urwitwazo.

LIRE  Martin Fayulu: Kabila a perdu en 2018. N’eût été la trahison de Tshisekedi, il serait mis totalement de côté