Radio Inkingi: Itegurwa ryo kwamagana PaulKagame i Paris 05/25/2018 rirarimbanije
Paul Kagame n’agatsiko ke ni abo kwamaganwa. Muze twese dushyigikire kiriya gikorwa cyo kwamagana Paul Kagame kizabera i Paris. Buri mu nyarwanda wese ushaka impinduka mu Rwanda azagire icyo avuga twamaganire hamwe Paul Kagame na leta ye.
Tugomba kwamagana ubwicanyi bwa Paul Kagame dore ko yishe kuva yahanura indege ya Habyarimana kugeza magingo aya. Tugomba kwamagana igitugu cya Paul Kagame, kumva ko ntawe ushobora kunenga imikorere ye tubyamaganire kure. Twamagane uburyo Paul Kagame yica cyangwa afunga umuntu utavuga rumwe nawe. Twamagane uburyo Paul Kagame amaze abanyarwanda abicisha inzara. Twamagane uburyo Paul Kagame yazengereje ibihugu by’abaturanyi bikaba byaratumye u Rwanda ruba nyakamwe.
Banyarwanda Banyarwandakazi muze twese dushyigikire kiriya gikorwa cyo kwamagana Paul Kagame kizaba taliki ya 25/05/2018.