Ibinyoma bya leta ya Kagame nibyo bizayita ku gasi. Ese ko nta bwenge mubyo batekinika ninde mu Rwanda wagira amafaranga kurusha Bralirwa ku buryo ariha imisora myinshi kuyirusha. Nkuko basubije ubwenge ku gihe bagasanga gutekinika icyaha cyo kunyereza imitungo bidashoboka ni nako bazasanga baribeshye batekinika kugurisha imitungo ya Rwigara ariko twe abanyarwanda benshi twarangije gusobanukirwa.
Umuryango wa Rwigara wabanje gushinjwa kunyereza miliyari zisaga 6 ngo z’imisoro itarishyuwe. Ibi byari byavuye he? Ku munsi wa none iurashinjwa miliyari zisaga 3. Byamanutse bite? Ese ayo yo ashingiye ku kuri? Hano murumva isesengura rikorwa n’abantu banyuranye kuri iki kibazo