Ijisho ryanyu: Uko Frank Ntilikina yitwaye mu mukino wahuje ikipe ye Knics na Hornets

Hornets yatsinze Knicks ku manota 109, Knicks itahana amanota 91. Mu mukino habaho gutsinda no gutsindwa. Iyo amahirwe ari ku ruhande rwawe uratsinda ariko nyine mutsinda iyo mwese mwakinnye nezamu mukino. Umukino wa basket wahuje Hornets na Knicks, warangiye Hornets itsinze Knicks ku manota 109 n’aho Knicks itahukana amanota 91.

N’ubwo Knicks yatsinzwe, umutoni wacu Frank Ntilikina yitwaye neza mu kibuga nkuko umutoza we Jeff Hornacek yabivuze. Yicaje umwe mu bakinnyi be Ramon Sessions hafi umukino wose maze areka Frank Ntilikina akina iminota 23 kandi akaba yarakunze uburyo yakinnye.

Frank Ntilikina yinjije amanota 10, mu inshuro zirindwi yagerageje gutera umupira muri panier, yinjijemo enye zose harimo imwe itazibagirana muri NBA ikaba aho yasimbutse agatera umupira muri panier bimworoheye (Dunk off) akaba yaherejwe umupira mwiza na Ron Baker ariho iyo smatch yaturutse. Ubu bwari ubwambere akora iyo smatch kuva yagera muri NBA.

Muze dukomeze dushyigikire uyu mwana w’umunyarwanda tumuha morale kuko iri ni ishema ry’abanyarwanda mu gihe dutegereje umukino wo ku wa kane aho Knicks izakira Boston.

Julia Iribagiza
Umukunzi wa Frank Ntilikina

LIRE  Le pied à Papineau CKVL: Rapport Duclert -- la politique l'emporte sur la vérité: Patric Mbeko