Igitabo cya Judi Rever “In Praise of Blood” gitumye umushakashatsi Filip Reyntjens yemeza ko habayeho Jenoside ebyiri mu Rwanda

Filip Reyntjens ati “Nakekaga ko RPF Inkotanyi yakoze ubwicanyi bw’inyokomuntu ikanakora ibyaha bitandukanye mu ntambara ya 1994, ariko ko atari jenoside.” Filip akomeza avuga ati “igitabo cya Judi Rever kirerekana nta gushidikanya ko RPF Inkotanyi nayo yakoze Jenoside. Nibyo habaye Jenoside ebyiri.”

Ubu se Kagame yavuga ko Filip Reyntjens yarenze wa murongo utukura ajya avuga, ariwo yashinjije Ingabire victoire ko yarenze igihe yavugaga ko habaye itsembatsemba ryakorewe abatutsi ariko ko habayeho n’ubwicanyi bwakorewe abahutu? N’aho se umuhanzi twese twakundaga cyane Kizito Mihigo ko nawe yazize iyo mvugo y’uko habayeho Jenoside yakorewe abatutsi ariko ko hari n’abahutu bishwe.

Nose se ko hari n’abandi benshi babibona nka Filip Reyntjens bikaba ubu ariyo mvugo igiye kuba imvugo, ubu se Kagame azafunga cyangwa yice abantu bose abaziza iyi mvugo? Erega bubuhoro buhoro ukuri kugenda kujya hanze, kandi ukuri kuzatsinda.

LIRE  FDU-INKINGI SECRETARY GENERAL MR SIBOMANA SYLVAIN AND HIS COLLEAGUE MUTUYIMANA ANSELME IN COURT APPEAL AGAINST POLITICALLY MOTIVATED CHARGES.