IGIHE N’ IKI 12/01/2017: ABO KAGAME YASHAKAGA KUGURA NTIBASHAKA KUGURWA MU RWANDA

Nyuma y’ aho Kagame ahishuriye umugambi we wo kugura abantu abavana mubihugu bya Israel na Libya, Abagurwaga bagaragaje ko batifuzwa gucuruzwa mu Rwanda. Ibyo ariko ntibibuza Kagame gukomeza kwerekana ko afite inyota yo kubazana mu Rwanda. Ese ntabwo ari za mpuhwe za bihehe? UYu munsi turabisobanura muri iki kiganiro.

Evode Uwizeye Imana ati FPR ni ishyaka ry’ Amabandi, naho abanyamakuru bayo ni Imihirimbiri. Bamwe batangajwe n’ iyo mvugo abandi bati yavuze ukuri uko akubona. Droit d’ expression kuki ihabwa bamwe abandi ntibayihabwe ?

Urwanda ngo Uganda ifite ishyari ko rwateye imbere kandi yarashakaga kurugumisha mubucakara. Ese ibyo bifite Imvano? Ni muri iki kiganiro

LIRE  Polisi y'u Rwanda iranze ikomeje kwica inzirakarengane!!!