IGIHE N’ IKI 11/10/17:GILBERT MWENEDATA ARASABA ABANYARW GUHARANIRA UBUTABERA

Mukiganiro Igihe n’ Iki, turikumwe na Bwana Mwenedata Gilbert, washatse guhatana mumatora y’ Umukuru w’ Igihugu aherutse mu Rwanda yabaye kuwa 08/04/2017, Komisiyo y’ Amatora ikamubwira ko atujuje ibisabwa byo kwiyamamaza. Mwenedata we ati Ni ubumafia kuko ibyangombwa bikenewe byose yari abyujuje, gusa Leta ya Kigali, we asanga itarageza igihe cyo guhangana n’ ukuri.

Nyuma y’ Amagambo akarishye yavugiye mu Rwanda nko kuvuga ko Kagame atari we wenyine ushoboye kuyobora u Rwanda, bitandukanye cyane n’ ibyo FPR berekanye ubwo basabaga ko Kagame ayobora ndetse n’ Amajwi yavuye mumatora, Ubu ngo yaba asanga mu Rwanda ntamutekano yahabonera. Muri iki kiganiro arabidusobanurira.

Mwenedata kandi araza kutumara amatsiko kubirego we na Diane Rwigara baregwa ko basinyishije abantu bapfuye. Araza no kugira icyo avuga kumanza zo kwa Rwigara aho Adeline, Diane na Anne baregwa guhungabanya umutekano w’ Igihugu, nibindi byaha bijyanye n’ Amatora y’ Umukuru w’ Igihugu.

Iki kiganiro cy’ Uyu munsi kirimo ibice bibiri, aho nyuma y’ Igice cyambere tuza gukora ikiganiro gisanzwe aho tuba turikumwe na Ali Abdu ndetse na Epimaque N nkuko bisanzwe

LIRE  Polisi y'u Rwanda iranze ikomeje kwica inzirakarengane!!!