Gukomeza kurunda ku bwende impunzi z’abanyamahanga mu cyaro cy’u Rwanda, ni politiki ndende igambiriwe, ariko abayikora izabashibukana bumirwe kuko bayize nabi. Minister Mushikiwabo uvuga ibi, azi ko ingo hafi 65%z’abanyarwanda zifite ubutaka buri munsi ya ares 30? Azi ko hafi 2% by’abanyarwanda nta butaka na buto bagira?
Jye mbona ikigambiriwe ari ugusimbuza bamwe mu baturage b’u Rwanda abanyamahanga, abenegihugu basohoka abanyamahanga binjira. Equilibre yifuzwa ni bwoko ki? Ni nde ufite ububasha bwo gucunga ko point d’equilibre (cyangwa de desequilibre) yifuzwa izagerwaho nawe ataraba victime de cette explosion demographique volontairement entretenue?