Bantu mwe niba mushaka amakuru yibyabaye mujye mwumva ibyo abaturage ubwabo bivugira mureke za byacitse zishyirwa mubinyamakuru byabazungu.
ndore kuva byatangira ibi bintu njye nabikurikiraga kuri YouTube nkiyumvira ibyo Zimbabwe yivugira nabaturage bayo. kuko ahandi babyivugishaga uko babishaka.
ariko Zimbabwe yerekanye uburyo ikunze cyane kandi iha icyubahiro Mugabe nki ntwari yabo.
nguwo,. Mugabe hagati mubo bahwihwisaga ko ngo bari kumukorera cout d’etat chiwenga uwo, muri 2016 yari yahamije yuko atakorera cout d’etat Mugabe ko atanakwemera uwashaka kuyimukorera iyo video ye abivuga nayishyize hano kuri Facebook mugihe byaribitangiye kuvugwa tutazi neza ibyabaye Zimbabwe. nyamara ndore ngibi ibyo yavugaga. abantu batumvaga neza.
ubu rero birahwihwiswa yuko ngo ibi byaba byarabaye kumabwiriza ya Mugabe ngo abashe gukuraho umugore we wari warigaruriye igihugu. agategekera muri Mugabe wi saziye utari ugifite imbaraga za hangana nawe.
usibyeko wenda byaba ukuri cg ikinyoma gusa nta wahakanako igisirikare cyari gifitanye ikibazo nuyu mugore kurusha uko bakigirana Na Mugabe
uyu mugore Grace Mugabe ndabibutsa yuko yagiye agaragara mubinyamakuru nki ndakoreka nkaho yafatirwaga mumacumbi nabandi bagabo nkaho yigeze gukubita Mugabe urushyi nkaho yishongoraga abwira abanyezimbabwe ko batangomba kumurakarira yuko ari umunyamugisha mubwishongozi bwinshi. hari impamvu nyinshi cyane zatumaga uyu mugore abaturage batamwibonamo. ariko Igisirikare cya Zimbabwe nta kibazo gifitanye na Mugabe. uwahoze ari vice president nta kibazo afitanye na Mugabe kuko ninawe wagiye amuzamura niwe wari waramwubatse atyo.
ingabo zakuye urumapfu mu ngano. rero abakomeje kubyita cout d’etat sinzi ibyo baba bavuga rwose.
Rwanda Iwacu