IBYA KAGAME BIKOMEJE KUBA AGAHIMANO, AGAHARARO, KWIRARIRA NO GUSAHURIRA MU NDURU IBYA RUBANDA GUSA.

Nkuko bizwi ku rwego mpuzamahanga, u Rwanda ruri mu bihugu bifite impunzi nyinshi ku isi kandi zikomeje kugenda ziyongera umunsi ku munsi kuko leta y’agatsiko ka FPR iyobowe na Perezida Paul Kagame ntiteze kwunamura icumu mu banyarwanda.

Kuri ubu rero ngo gashema Paul Kagame aherutse kugirana amasezerano n’ibihugu bibiri aribyo Libya na Israel agamije kuzana ku butaka bw’u Rwanda abimukira ibihumbi mirongo itatu (30.000) bivuye mu gihugu cya Libya n’ibihumbi mirongo ine (40.000) bivuye muri Israel.

Ubutaka bw’u Rwanda Kagame agiye kubuhindura ubutaka bw’abanyamahanga mu gihe abenegihugu ari kubashwiragiza, abandi akabirukana mu mijyi akajya kubatuza mu manegeka no muri gereza hirya no hino mu gihugu. Ese niba ari impuhwe afitiye abo banyafurika, kuki atafata amabisi na Rwanda-Air agafasha mu gikorwa cyo gutunda abo bantu basubizwa mu bihugu byabo by’amavuko aho kubegeka ku Rwanda narwo rutishoboye? Ubukene n’inzara biranumba ariko ibyo Kagame ntacyo bimubwiye kuko yibereye mu rucuruzo dore ko ngo azajya ahabwa akayabo ka US$ 5000 kuri buri mwimukira azakira.

Buriya se ba kavukire bazaba abande? Nyamara niba abanyarwanda bakunda igihugu tudahagurukiye rimwe ngo duhirike kariya gatsiko ka FPR Inkotanyi, tuzaba aka wa mugani w’ubushwiriri. Igihugu cyacu cyigaruriwe n’abanyamahanga ndetse nibo bagifitemo n’ijambo mu gihe umwenegihugu udomye urutoki ku miyoborere ya gicancuro ya FPR yicwa cyangwa agafungwa. Kwirarira, amayere, uburyarya, ibinyoma, uburaya n’akarimi ka munyereza nizo turufu nkuru za FPR. Tumaze kubona intwari z’abagabo n’abagore nka Deogratias Mushahidi, Bernard Ntaganda, Gilbert Mwenedata, Dr Niyitegeka Jean Damascene, Mme Umuhoza Ingabire Victoire, Diane Rwigara, Boniface Twagirimana, Adeline Rwigara n’abandi baharanira ukuri n’impinduka nziza byo kurengera abanyarwanda n’ibyabo. Ntakubatererana. Tugomba kubatera ingabo mu bitugu tukabohora igihugu cyacu.

LIRE  PROCÈS CONTRE PATRICK MBEKO: Votre soutien est vivement souhaité
 Jean Rukika