Nkuko bizwi ku rwego mpuzamahanga, u Rwanda ruri mu bihugu bifite impunzi nyinshi ku isi kandi zikomeje kugenda ziyongera umunsi ku munsi kuko leta y’agatsiko ka FPR iyobowe na Perezida Paul Kagame ntiteze kwunamura icumu mu banyarwanda.
Kuri ubu rero ngo gashema Paul Kagame aherutse kugirana amasezerano na Israel agamije kuzana ku butaka bw’u Rwanda impunzi ibihumbi mirongo ine (40.000) igihugu cya Israel kidashaka kubutaka bwayo none ejo Min. Mushikiwabo yabyutse yishongora ku bihugu bindi bya Afurika ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibihumbi mirongo itatu (30.000) bivuye mu gihugu cya Libya.
Ubutaka bw’u Rwanda Kagame agiye kubuhindura ubutaka bw’abanyamahanga mu gihe abenegihugu ari kubashwiragiza, abandi akabirukana mu mijyi akajya kubatuza mu manegeka no muri gereza hirya no hino mu gihugu. Ubukene n’inzara biranumba ariko ibyo Kagame ntacyo bimubwiye kuko yibereye mu rucuruzo dore ko ngo azajya ahabwa akayabo ka US$ 5000 kuri buri mwimukira azakira.
Buriya se ba kavukire bazaba abande? Nyamara niba abanyarwanda bakunda igihugu tudahagurukiye rimwe ngo duhirike kariya gatsiko ka FPR Inkotanyi, tuzaba aka wa mugani w’ubushwiriri. Igihugu cyacu cyigaruriwe n’abanyamahanga ndetse nibo bagifitemo n’ijambo mu gihe umwenegihugu udomye urutoki ku miyoborere ya gicancuro ya FPR yicwa cyangwa agafungwa. Kwirarira, amayere, uburyarya, ibinyoma, uburaya n’akarimi ka munyereza nizo turufu nkuru za FPR. Tumaze kubona intwari z’abagabo n’abagore nka Deogratias Mushahidi, Bernard Ntaganda, Gilbert Mwenedata, Dr Niyitegeka Jean Damascene, Mme Umuhoza Ingabire Victoire, Diane Rwigara, Boniface Twagirimana, Adeline Rwigara n’abandi baharanira ukuri n’impinduka nziza byo kurengera abanyarwanda n’ibyabo. Ntakubatererana. Tugomba kubatera ingabo mu bitugu tukabohora igihugu cyacu.
Fred Nkusi
Nairobi, Kenya