Ibihugu bitaraha agaciro inyito nyayo ya Jenoside bizabe byisubiyeho umwaka utaha mu kwibuka Jenoside ku nshuro ya 25.

Yanditswe na na Ferdinand Maniraguha kuya 16 Mata 2018

Leta y’u Rwanda yizeye ko ubwo hazaba hibukwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibihugu bitaraha agaciro iyo nyito nyayo ya Jenoside bizaba byisubiyeho.

Ku wa 23 Mutarama 2018, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro ko tariki ya 7 Mata buri mwaka, ari “Umunsi Mpuzamahanga wo Kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda”, hahindurwa inyito yari isanzwe ikoreshwa n’uwo muryango ko ari “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda” yari yarashyizweho n’umwanzuro 58/234 wo ku wa 23 Ukuboza 2003 bigatangira gukoreshwa mu 2004.

Ubwo uwo mwanzuro wemezwaga, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, byashatse kuwubangamira, bivuga ko kongeramo ijambo “yakorewe Abatutsi”, bidatanga umwanya wo kwibuka abantu bose bishwe muri icyo gihe.

Kuwa Gatanu ushize ubwo Umuryango wita ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, Aegis Trust, wahabwaga igihembo mpuzamahanga cyiswe Raphael Lemkin International Award kubera kurwanya Jenoside, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko kudakoresha inyito nyayo ya Jenoside ari kimwe mu bimenyetso byo kuyihakana no kuyipfobya.

Yagize ati “Gukumira Jenoside bisobanuye kwigisha, gukumira bisobanuye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Iki cyaha ndengakamere, nticyakorwa hatariho ingengabitekerezo yashyizwe mu mitwe y’abaturage basanzwe imyaka n’imyaka. Muri iyi ngengabitekerezo harimo guhakana no gupfobya.”

Nduhungirehe yashimye ibihugu byashyigikiye u Rwanda Loni igafata umwanzuro wo gukoresha inyito nyayo ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, aboneraho kuvuga ko bizeye ko ibitaratangira kuyikoresha bizaba byisubiyeho umwaka utaha.

Ati “Muri uku kwibuka ku nshuro ya 24, Loni, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibihugu byo mu birwa bya Caraїbes n’ibindi byumvise ubusabe bwacu byemera gukoresha imvugo nyayo igaragaza abazize ubu bwicanyi ariyo ‘Jenoside yakorewe Abatutsi.”

LIRE  Boniface Twagirimana wa FDU Inkingi yabwiye urukiko ko hari abantu bamukubita aho afungiwe

Yakomeje agira ati “Turashimira ibyo bihugu kuba byarahinduye iyo nyito bitanga umusanzu mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside. Twizeye ko ibihugu bisigaye nabyo bizagenza gutyo mu Kwibuka ku nshuro ya 25 umwaka utaha.”

Mu butumwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize hanze tariki 7 Mata 2018, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’Icyunamo, hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihugu kirinze gukoresha inyito nyayo, gihitamo kuvuga ko ari ubutumwa bugenewe umunsi wo “Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda”.

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko hari icyizere ko ibihugu bitarakoresha inyito nyayo ya Jenoside bizisubira