Ibibazo nibaza ku bantu ibihumbi 40 bagiye koherezwa mu Rwanda kuva muri Israel

1. Detention camp ya Holot ifungiyemo abagabo gusa kandi bakomoka muri Sudan na Eritrea gusa. Ese aba ni bo bonyine, byaba mu Banyafrica cg abandi, basaba ubuhunzi muri Israel ?

2. Niba atari bo gusa se, barusha ubwinshi abandi basaba ubuhunzi muri icyo gihugu ? Abanyecongo, Abasomali, Abakurdes …?

3. Kuki ari bo batoranijwe bagakusanyirizwa hamwe nk’infungwa kandi atari ko abandi basaba ubuhunzi bafatwa ?

4. Kuki batigiwe dosiye z’ubuhunzi buri muntu ku giti cye nk’uko amategeko agenga impunzi ubundi abiteganya ?

5. Abafite imiryango bizabagendekera bite ? Iyo miryango izabasanga cyangwa ?

6. Kuki u Rwanda ari rwo rwatoranijwe ? Ese nta bindi bihugu byashoboraga kubakira ?

7. Aba bantu bazaza iwacu bafite iyihe statut ? Ni impunzi se, bazaba bari muri transit berekeza ahandi hantu se, bazahabwa ubwenegihugu se … ?

8. Bazamara igihe kingana iki ?

9. U Rwanda ruzabatuza he, ruzabatungisha iki, bazavuzwa na nde, bazakora iki … ?

10. Ni nde wafashe icyemezo cyo kubazana ?

11. Uwafashe icyo cyemezo se abiherwa uburenganzira n’amategeko ?

12. Ese mu Rwanda hari itegeko rigenga gahunda nka bene izi ?

13. Ese iyi gahunda yigeze igibwaho impaka mu nama ya guverinoma ?

14. Ese hari amafaranga yayiteganirijwe mu ngengo y’imari ?

15. Ese Parlement yagishijwe inama ?

16. Niba Parlement itaragishijwe inama se, aho ibimenyeye ivuga iki kuri iyi gahunda ?

17. Ese abaturage bigeze babimenyeshwa ?

18. Ese HCR na UN muri rusange bagishijwe inama cg iyi ni gahunda y’u Rwanda na Israel gusa ?

19. Ese amafaranga azatangwa na Israel azahabwa nde, azacungwa na nde, azakoreshwa ate ?

20. Niba iyi gahunda nta hantu igaragara mu igenamigambi rya leta, nta muyobozi muri leta wagombye gukora kuri aya mafaranga. Azacungwa n’ibigo byigenga se cg abantu ku giti cyabo ?

LIRE  Impunzi z'abanyekongo zidakunze ubutegetsi bwa Kagame se bimutwaye iki? N'urwitwazo!!!!

Ibibazo ni umurundo …….

Louis Rugambage