Ibi n’agasuzuguro ku banyarwanda badashobora kubona aya mitweli –> Inka zigiye kugira ubwishingizi zinakorerwe ikimeze nk’indangamuntu

Mu Rwanda hagiye gutangira gahunda nshya y’ubwishingizi bw’amatungo izafasha aborozi kwiteza imbere kuko bizabafasha gusaba inguzanyo.

Mu nama yigaga ku ishyirwamubikorwa rya “Gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo“, Dr.Theogene Rutangwenda umuyobozi ushinzwe ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi,yagaragaje uburyo gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo izakorwa mu Rwanda.

Yagize ati:”Iyi gahunda dushaka gutangiza ni ukugirango abantu batekane,bakore ubworozi bwabo bazi ko bishingiwe,tugiye gutangirana n’uturere umunani dutangirane na gahunda y’ubworozi bw’inka,nyiri inka azayishinganisha ku bibazo yagira,hari amafaranga make azishyura,iyo nka izahabwa icyo na kwita irangamuntu,kuburyo yagira ikibazo umwirondoro wayo ukamenyekana, yagira icyo iba ifite ubwo bwishingizi ikishyurwa”.

inama yareberega hamwe uko inka zajya zigira ubwishingizi

Gahiya Tegeri Gad, umworozi witabiriye iyi nama ati: “Ubworozi n’ubuhinzi habamo imbogamizi nyinshi, mu bworozi duhura n’ibiza harimo indwara uburondwe ,izuba ryinshi,usanga inka nyinshi nta bwishingizi zifite,uyu mushinga uramutse ushyizwe mu bikorwa ubuhinzi n’ubworozi bwaba bufite umutekano,nk’ubu ntiwashoboraga gutanga ingwate ho inka kuko nta bwishingizi bwemeraga kwishingira inka kubera ko mu bihinzi bworozi duhura n’ibiza bitandukanye ibigo by’imari ntibyemeraga gukorana natwe,ariko nyuma y’uyu mushinga turumva dutekanye dushobora gutera imbere,inka yawe wayitangaho ingwate kubera ko ufite umwishingizi.”

Jean Bosco Iyacu Umuyobozi wungirije w’ikigo AFR

Umuyobozi wungirije w’ikigo Access to Finance Rwanda (AFR)Jean Bosco Iyacu avuga ko inguzanyo zo mu buhinzi n’ubworozi zikiri hasi mu Rwanda.

Ati:”Iyo uganiriye n’amabanki cyangwa ibigo by’imari iciriritse usanga kenshi bakubwira ko hari imbogamizi zirimo,ubwishingizi bwaje ku bufatanye bwa Access to Finance Rwanda na Leta y’u Rwanda biciye muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi,ni uko dushaka gushyiraho ubwishingizi ku buhinzi n’ubworozi ,tugiye guhera mu bworozi bizaba ari ku bufatanye bw’abikorera hamwe na leta,harimo gufasha abikorera ku giti cyabo aribo sosiyete z’ubwishingizi kubagabanyiriza imbogamizi zirimo ku bijyanye no gutanga ubwishingizi, k’ubworozi cyane cyane ni bwo duheraho.”

LIRE  Nyabihu: Abananiwe kwishyura imitungo bagomba kwishyurirwa na Kagame n'ingabo ze kuko nibo bakomye imbarutso ya Genoside

Avuga ko agashya kari muri iyi gahunda ari uko ubu bwishingizi buje kuvanaho imbogamizi y’ikigo cy’imari,ngo inka nipfa hari umwishingizi uzishyura mbere ikigo cy’imari, andi akaba yahabwa umworozi .

Ku ikubitiro iyi gahunda irahera mu turere umunani aritwo:Nyagatare ,Gatsibo,Kayonza,Gicumbi,Musanze,Burere,Ruhango na Nyanza hakaba harakurikijwe uduce dufite inka nyinshi,umukamo mwinshi,amakusanyirizo y’amata menshi,ububiko bw’amata na koperative z’amakaragiro.

Twitter//Jmukundente
Source: http://rwandadailynews.com/amakuru/mu-rwanda/article/inka-zigiye-kugira-ubwishingizi-zinakorerwe-ikimeze-nk-indangamuntu