Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali, Eng Didier Sagashya, yahagaritswe ku mirimo ye azira imyitwarire mibi mu kazi irimo gusuzugura inzego bakoranaga ndetse no kwangiza amadosiye y’Umujyi wa Kigali.
Eng. Sagashya yahagaritswe n’Inama Njyanama y’Umujyi yateranye kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kwihanangirizwa kenshi.
Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Me Athanase Rutabingwa, yabwiye IGIHE ko bahagaritse Sagashya ku kazi nyuma yo kumubonaho amakosa atakwihanganirwa.
Rutabingwa yavuze ko Sagashya yakoresheje abandi bakozi babiri yayoboraga, aca amwe mu madosiye y’Umujyi wa Kigali ku mpamvu zitaramenyekana.
Nubwo Rutabingwa atavuze ubwoko bw’amadosiye yaciwe, IGIHE yamenye ko ari ajyanye n’imyubakire. Ikindi kandi ni uko abo bakozi babiri bamufashije guca ayo madosiye bari gukurikiranwa n’ubutabera.
Rutabingwa yavuze ko uretse kwangiza amadosiye, ngo Sagashya atanakoranaga neza n’izindi nzego ahubwo ngo yazisuzuguraga.
Yagize ati “Nibyo yahagaritswe kubera amakosa y’akazi yamugaragayeho twabonye atari ayo kwihanganirwa […] hari ibyo yakoraga atagishije inama abandi bayobozi, ugasanga afitemo gusuzugura abamuyobora.Twe twasanze iyo migirire yamungaga imikorerere y’umujyi, dusanga umujyi utatera imbere abantu bakora gutyo.”
Rutabingwa yanavuze ko ibi bikwiye kubera abandi bakozi isomo kugira ngo hatagira ababona ibyo umuyobozi wabo akora bagashaka kwitwara nka we.
Abajijwe niba Sagashya adashobora gukurikiranwa n’ubutabera mu gihe abo ashinjwa gukoresha baca amadosiye bagejejwemo, Rutabingwa yavuze ibyo ari akazi k’ubugenzacyaha.
Mu gihe hataraboneka undi mukozi usimbura Sagashya, inshingano ze ziraba zikorwa n’ushinzwe imirimo rusange.
Eng. Sagashya yatsindiye umwanya wo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali muri Gashyantare uyu mwaka, nyuma y’imyaka ibiri ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (Rwanda Housing Authority, RHA).
Source: Igihe.com