Hagati ya perezida Paulo Kagame n’abanyarwanda ninde ushishikajwe no kumenya iby’igikeri?

Ese mubyo abanyarwanda bakeneye cyane mubuzima bwabo bwa buri munsi no kumenya igikeri birimo?
Ahubwo ntiwaba ari undi muyoboro wo gusesagura itunga ry’igihugu/imari ya Leta?

Abanyarwanda bakeneye amazi meza, uwabagabaniriza amafaranga ya mitueli, uko bagabanirizwa imisoro y’ubutaka, uko abana babo bakwiga kandi bakavurwa neza.

Ese ubundi amafaranga agiyr gutangwa kuguta umwanya kugikeri ntakindi yakora mugihugu cy’uRwanda? Ese ibi bamwe biyita intumwa za rubanda babanje kugezwaho uyu mushinga?

Genda Paulo Kagame witoraguriye igihugu aho abaturage bose ari “Ndiyo bwana” gusa bitazarangira nkibya wamwami w’umwidishi.

Ngaho nimushore amafaranga mumenye neza iby’igikeri nababwira iki jye ibyo nkiziho birabaye.

Icyumweru cyiza kuri mwese abankunda, abanyanga nabampigisha uruhindu!

Kanuma Christophe

LIRE  Itahuka: Ese Museveni nawe yirukanye abanyarwanda baba Uganda, Kagame yabona aho abashyira?, Robert Mukombozi