Gusebanya kwa Noble Marara n’ Inyenyeri ye birasanzwe ikidasanzwe nuko yiyemeje gusebya no gusenya amashyaka arwanya Kagame

Noble Marara muri iyi minsi yashinze ishyaka yise RRM atubwira ko kimwe mu bintu rigamije ari ugufasha amashyaka ngo atahe ajye gukorera  mu Rwanda ariko turabona ko ahubwo yiyemeje no gusenya nayaramaze gukomera. Iyi nkuru yanditse mu kinyamakuru cye Inyenyerinews yahaye uwo mutwe ureba muri iyo photo n’ikimenyetso simusiga cyaho arimo kurasa yerekeza.

Iyi nkuru kandi ije ikurikira indi yanditse asebanya yinjira mu buzima bwite bw’abandi bantu kuburyo iyo urebye ukuntu yikomye RNC n’abamwe mu bayoboke bayo uhita ubona ko ari gatumwa.

Ariko gusebya abarwanya Kagame na FPR byo n’ibintu bizwi kuri Noble Marara n’ikinyamakuru cye Inyenyerinews ndetse na Radio ye Inyenyeri. Ibi byabarwa na Simeon Musengimana w’i Ijwi rya Rubanda ndetse na Dr. Rudasingwa. Ngo yasabye imbabazi Simeon ariko nkuko bigaragara ntabwo yigeze akira ingeso yo gusebanya no gucabiranya.

Umusomyi wa Rugali
Umutesi Clementine
London, UK

 

LIRE  The REAL rich kids of Zimbabwe: Silver Rolls-Royces, bundles of cash and a golden revolver- incredible extravagance of offspring of Mugabe's cronies is revealed while the rest of the country live in poverty